Ubushakashatsi bwakozwe n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu Ishuri Rikuru rya Göttingen bwagaragaje ko ibimera byinshi biri ku Isi byagiye bihinduka bitewe n’imitere y’ikirere n’imisozi. Abashakashatsi basuzumye imiterere y’ibimera 270,000 ku Isi bakoresheje ubusesenguzi buhambaye.
Bwerekanye ko ibihe by’ikirere n’ahantu ibimera bikurira nk'ubutaka akaba ari byo bigira uruhare runini mu gutuma imiterere y’ibimera Ku isi igenda ihinduka. Ibice by’ubutaka, nk’imisozi n’inyanja, byagiye bigira uruhare runini mu kugena aho ibimera byakurira, cyane cyane mu bihe byashize ibi bikagena ubwoko runaka bw'ibimera bihakurira.
Dr. Lirong Cai, umwe mu bashakashatsi, yavuze ko mu gihe kirekire, ibimera byagiye byimuka, ariko bigahura n’imbogamizi zituruka ku mitere y’ikirere n’ahantu biherereye. Ibimera bishya byagiye bihura n’inzitizi zituruka ku ntera ndende hagati y’imisozi n’inyanja.
Ikindi bikananirwa kwihanganira ubukonje bukabije cyangwa ubushyuhe ari nayo mpamvu dufite ibice birimo ubutayu nka Sahara ibimera byongera kunanirwa kwiyongera mu bice bimwe na bimwe.
Nk'uko tubikesha Science daily.com ubushakashatsi bwakozwe ku buryo buhuza ibimenyetso by’imiterere ya kera n’ibihe by’ubu, bwerekanye ko imiterere y’ikirere, cyane cyane ubushyuhe, ari kimwe mu bintu bikomeye mu kugena uko ibimera byisanisha n’ibidukikije.
Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi benshi bo mu bihugu bitandukanye, bagerageza gukurikirana impinduka mu mibereho y’ibimera mu gihe kirekire, hakoreshejwe inyigo z’ikirere n’imiterere y’ubutaka. Ibyavuye mu bushakashatsi byashyizwe ahagaragara mu kinyamakuru Nature Ecology & Evolution.
Hari ibice byinshi birimo amashyamba ya komeza nk'ishymba rya Amazon
Ibice bimwe bishyuha cyane bigira ibimera byihariye biba bicye kandi byihanganira ubushyuhe
Hari ibice bikonja cyane bigira ibimera bicye akenshi harangwa n'urubura
TANGA IGITECYEREZO