Mu muco wa Shazai Daikou wamamaye mu Buyapani, benshi bishyurwa agatubutse kugira ngo bajye basabira boss wabo imbabazi mu gihe akosheje.
Igitekerezo
cya Shazai Daikou (謝罪代行)
cyatangiye mu mwaka wa 2000 ahanini bitewe n’uko abantu bari batangiye guhugira
mu bintu byinshi cyane kandi gusaba imbabazi na none bikaba umuco wabo kuva mu
binyejana byinshi byatambutse.
Hari
impamvu nyinshi zituma uyu muco wa 謝罪代行
udacika ahubwo ugakomeza kwaguka umunsi ku
wundi. Izo mpamvu zirimo;
Imyitwarire
y’Abayapani: Mu muco wabo, gusaba imbabazi bikozwe neza bishobemera ko aribyo
bituma babana neza.
Kurinda
Agaciro k’Umuntu: Gusaba imbabazi bishobora kuba igikorwa kigoye ku muntu,
cyane cyane iyo ari umuntu w’icyubahiro. Gukoresha umuntu ubimukorera bifasha
kurinda isura ye mu bandi.
Inyungu
z’Ubucuruzi n’Amategeko: Ibigo bikora amakosa bikoresha aba bantu kugira ngo basabe
imbabazi zabo mu buryo butazabagiraho ingaruka mu mategeko.
Gukumira
Amarangamutima: Hari abantu batabasha gusaba imbabazi neza kubera
amarangamutima, maze bagahitamo gukoresha inzobere zibafasha.
Iyo
abakozi bagiye gusaba imbabazi mu muco wa Shazai Daikou, Babanza gusesengura
ikibazo, gutegura ubusabe bw’imbabazi, gusaba cyangwa gutanga imbabazi hanyuma
icya nyuma bagakurikirana icyavuye mu busabe bwabo cyangwa se mu byifuzo byabo.
Shazai
Daikou ikorwa cyane mu Buyapani ariko mu bice bimwe na bimwe bya Aziya nka Koreya,
China ho bagite ikitwa (面子,
miànzi), mu bihugu by’abarabu … gusa Ubuyapani akaba aribwo bwimirije imbere
uyu muco wo gusaba imbabazi.
Abantu
bakunze gushyiraho aba bakozi bashinzwe Daikou Shazai barimo ibigo
bitandukanye, abanyepolitiki, abantu ku giti cyabo, abari mu nkiko.
Mu
gihe ukoze ikosa ntusabe imbabazi, byangiza isura yawe, ntabwo wongera
icyubahiro nk’icyo wahabwaga ndetse hakaba hari amategeko ahana uwanze gusaba
imbabazi kandi yakosheje mu buryo bukomeye.
TANGA IGITECYEREZO