Tariki ya 2 Mata ni umunsi wa 92 w’umwaka ubura iminsi 273 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Dore bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka y’Isi:
999: Hatowe papa
Sylvestre II.
1285: Hatowe papa
Honorius IV.
1305: Louis w’u Bufaransa
yabaye umwami wa Navarre.
1810: Napoléon yashatse
Marie-Louise wa Autriche.
1939: Leta Zunze Ubumwe
za Amerika zatangiye gutsura umubano wa dipolomasi na Espagne.
2004: Leta 7 nshya zabaye
abanyamuryango ba OTAN: ni ibihugu bya Bulgarie, Estonie, Lettonie, Lituanie,
Roumanie, Slovaquie na Slovénie.
Bimwe mu bihangange
byavutse kuri iyi tariki
742: Charlemagne, umwami
w’abami w’ibihugu by’Iburengerazuba.
1546: Élisabeth w’u
Bufaransa, umukobwa wa mbere wa Dauphin Henri na Catherine wa Médicis.
1770: Alexandre Pétion
wabaye perezida wa Haiti.
1840: Émile Zola,
umwanditsi w’Umufaransa.
Bimwe mu bihangange
byatabarutse kuri iyi tariki
1118: Baudouin I, umwami
wa Yeruzalemu.
1305: Jeanne I, Umwamikazi
wa Navarre.
1914: Paul Johann Ludwig
von Heyse, umwanditsi w’Umudage wahawe igihembo cya Nobel mu 1910.
1995: Hannes Alfvén,
Umunyasuwede wahawe igihembo cyitiriwe Nobel mu bugenge mu 1970.
TANGA IGITECYEREZO