Umuhanzi w'umuhanga mu gucuranga Pedal steel guitar, Robert Randolph, yatangaje ko agiye gusohora album ye nshya yise We Just Made It Up.Izaba irimo ubufatanye n'abahanzi nka Margo Price na Shooter Jenning
Margo Price, umuhanzi w'umunyamerika, ni umwe mu bahanzi b'icyamamare mu njyana ya Country na Americana.
Yamenyekanye cyane nyuma yo gusohora album ye ya mbere "Midwest Farmer's Daughter" mu 2016, ikaba yarakunzwe cyane. Na Shooter Jennings, umwanditsi w'indirimbo n'umuririmbyi, ni umwe mu bahanzi batunze umuziki w’icyubahiro mu njyana ya country na rock
Yakoranye n'abahanzi bakomeye barimo T Bone Burnett na Waylon Payne nk'uko Jambands ibivuga
Robert Randolph azwi cyane mu itsinda rye Robert Randolph and the Family Band, aho yagiye yigaragaza mu birori bikomeye ku Isi, ndetse agakorana n'abahanzi b'icyubahiro nka Eric Clapton na Carlos Santana.
Ubuhanga bwe mu gucuranga pedal steel guitar bwamubereye umusemburo w'ibyishimo kuri benshi.
Kuri iyi album We Just Made It Up, Robert Randolph arifuza kuzana imivugo itandukanye y'inyaniko ndetse n'ubuhanga bushingiye ku njyana za country, rock na gospel.
Ubwo bufatanye na Margo Price na Shooter Jennings butanga icyizere ko iyi album izaba yuzuye umwimerere ndetse ikaba ikurura abakunzi b’umuziki ba Robert Randolph n'abandi bashyigikiye aba bahanzi.
Nubwo itariki nyayo yo gusohora iyi album itaramenyekana, abakunzi ba muzika basabwa gukomeza gukurikirana amakuru agezweho, kugira ngo bazabashe kuyumva igihe izaba isohotse.
Robert Randolph atangaza ko iyi album izaba ari ikiraro kigeza umuziki we ku rwego ruhanitse, kandi ko abakunzi b’umuziki bazabona ubuhanga buhanitse mu ndirimbo zizaba ziriho.
TANGA IGITECYEREZO