Rebecca Loos yagarutse ku byo yavuze mu myaka irenga 20 ishize ku mubano wihariye yagiranye na David Beckham, avuga ko atigeze agoreka ukuri ku byo yavuze.
Rebecca Loos wahoze ari umwunganizi wa David Beckham, yongeye gutangaza ko ibyo yavuze mu 2004 ku mubano wihariye yagiranye na Beckham atigeze abihindura cyangwa ngo agoreke ukuri.
Ibi yabitangarije mu kiganiro aheruka kugirana na 60 Minutes Australia, aho yagize ati: “Nagiye ntegereza ukuri, ntabwo nakugoreka, nta kintu na kimwe nagoretse mu byo navuze.”
Mu 2004, Rebecca Loos yavuze ko yagiranye umubano wihariye na David Beckham mu gihe cy’amezi ane, mu gihe Beckham yari amaze imyaka itanu ashyingiranwe na Victoria Beckham.
Iyi nkuru yaje
gusakara cyane mu itangazamakuru ry’Ubwongereza, ndetse David Beckham akavuga
ko ari ibinyoma. Mu 2023, Loos yongeye kuvuga ko ibyo yavuze atigeze
abihindura, akomeza guhamya ko yashyize imbere ukuri kwe.
Loos yavuze ko nyuma y'ibyo yavuze, yahoraga ahangayikishijwe n'ibyo abantu bavuga, ariko akaba yarashakaga ko ukuri kugaragara. Yavuze ko ubwo yari akiri umukozi wa Beckham mu 2003, bajyanaga mu butumwa bw'akazi akaba ari we muntu wa mbere bahura mu gitondo ndetse akaba n’uwa nyuma babonanaga nijoro.
Ku rundi ruhande, David Beckham, yabyamaganiye kure ndetse avuga ko ibyo Loos yavuze byose ari ibinyoma. Yavuze ko afite umugore mwiza, Victoria, ndetse bafitanye abana
babiri kandi ko nta kintu na kimwe cyahindura ubuzima bwe.
Rebecca Loos avuga ko
yafashe icyemezo cyo gutangaza ukuri kuko yabonaga ko hari inkuru nyinshi zikomeje gukwirakwira mu itangazamakuru, kandi yifuza ko ukuri kugaragara mbere y'uko gutangazwa n'abandi. Avuga ko atigeze agoreka ibyabaye hagati yabo.
Uyu munsi, Rebecca Loos ni umutoza mu bijyanye n'imyitozo ngororamuri akaba n'umwarimu mu by'imitekerereze. Afite umugabo w’umuganga, bakaba bamaze kubyarana abana babiri b’abahungu.
Rebecce Loos wahoze ari umwunganizi wa David Beckham yahamije ko ibyo yatangaje ku mubano bombi bagiranye mu bihe byashize ari ukuri kuzuye
David Beckham yabyamaganiye kure ahamya ko byose ari ibinyoma
TANGA IGITECYEREZO