Itorero Inganzo Ngari rikomeye mu Rwanda, ryatangaje ko ryatangiye imyiteguro y’igitaramo cyabo gikomeye bise “Tubarusha Inganji” kizaba ku wa 1 Kanama 2025 kizibanda ku kugaragaza cyane uko u Rwanda rwagiye ruhangana n’ibibazo rukagera ku ntsinzi (inganji).
Itorero Inganzo Ngari ni rimwe mu matorero akomeye mu Rwanda mu bijyanye no kubyina no gusigasira umuco nyarwanda. Ryashinzwe mu 2006 rigamije kwimakaza umuco binyuze mu mbyino, indirimbo, n’imiziki gakondo.
Ni rimwe mu matorero yagaragaje ubuhanga buhanitse mu mbyino gakondo nyarwanda, by’umwihariko imbyino z’abasore n’abakobwa. Ryagiye ryitabira ibitaramo bikomeye birimo FESPAD (Festival Panafricain de Danse), aho ryagaragaje imbyino zihariye.
Ryagiye rikora ibitaramo mu bihugu bitandukanye, rikaba ryaragiriye ingendo mu Burayi, Amerika n’ahandi. Ndetse, buri mwaka bakora ibitaramo nk’ibi bigamije guhuza abakunda umuco bakabatamira bitewe n’insanganyamatsiko bahitamo buri mwaka.
Umuyobozi w’Itorero Inganzo Ngari, Nahimana Serge yabwiye InyaRwanda ko muri uyu mwaka bahisemo kuzagaragaza ibigwi by’u Rwanda, ndetse n’uburyo Abanyarwanda bagiye bigobotora ibibazo barangajwe imbere na Leta y’Ubumwe.
Yavuze ati “Impamvu igitaramo twakise ‘inganji’ ni igitaramo gishingiye ku bigwi by'igihugu cyacu. Aha tukazerekana uko u Rwanda rwagiye rwigobotora ibibazo bitandukanye rukishakira ibisubizo rubikesheje Leta y'Ubumwe bw'Abanyarwanda maze ibyo bikaganisha ku nganji (Intsinzi).”
Akomeza ati “Ikindi ni ukwerekana inzira ya bene u Rwanda tuva mu mwijima tugana mu Rwanda tureba ubu ndetse n'ejo hazaza.”
Nahimana Serge avuga ko bahisemo iyi nsangamatsiko, ahanini binatewe n’ibihe u Rwanda ruri kunyuramo muri iki gihe, aho bimwe mu bihugu by’amahanga barufatiye ibihano. Ati “Yego! Biriya muri biriya bibazo navugaga (hejuru).”
Uyu muyobozi yavuze ko iki gitaramo kibanjirije icyo bitegura gukora mu 2026, ubwo bazaba bizihiza imyaka 20 izaba ishize babonye izuba.
Yungamo ati “Iki gitaramo kije gikurikira ibindi byinshi twagiye dukora ariko kikazaba gifite umwihariko wo kuba integuza y'ikindi gitaramo nganzamarumbo kizaba umwaka utaha twizihiza imyaka 20 tumaze. Ikindi muri ya nganji tuvuga harimo n'umuco wacu uzira ico dukomeyeho.”
Kuva mu 2009, iri torero ryakoze ibitaramo bikomeye kandi byateje imbere umuco, birimo nk’icyo bakoze mu 2009 bise ‘Inganzo Twaje’, mu 2010 bakoze igitaramo bise ‘Umuco kagozi ka Bugingo kabuza u Rwanda gucika’;
Tariki 25 Nzeri 2011, bwo bakoze igitaramo bise ‘Bwiza bwa Mashira budashira irora n'irongorwa’, n’aho ku wa 10 Ugushyingo 2013 bakoze igitaramo ‘Inzira ya Bene u Rwanda’;
Ku wa 25 Ukwakira 2015, bakoze igitaramo ‘Ruganzu I Bwimba’, ku wa 9 Ugushyingo 2018 bakora igitaramo ‘Urwamazimpaka’, ni mu gihe baherukaga gukora igitaramo gikomeye, cyabaye ku wa 8 Kanama 2023 bise ‘Ruganzu II Ndoli Abundura u Rwanda’.
Inganzo Ngari bagiye bakora imbyino mu bitaramo by’abahanzi b’ibyamamare barimo Cecile Kayirebwa, Intore Masamba, n’abandi. Bafite umwihariko wo kwambara imyenda gakondo yerekana ishusho y’umuco nyarwanda uko wagiye utera imbere.
Uretse
kubyina, ritanga n’umusanzu mu gukomeza kuririmba indirimbo z’umwimerere zishingiye
ku muco. Inganzo Ngari kandi bakomeje kuba itorero rifite igikundiro mu bakunda
umuco gakondo, kandi ryagiye ritanga umusanzu ukomeye mu kurinda umuco w’u Rwanda
no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Inganzo
Ngari bavuze ko iki gitaramo kizagaragara muri rusange uko u Rwanda rwagiye
rwigobotora ibibazo
Inganzo
Ngari bavuga ko bateguye iki gitaramo banabihuje n’ibihe u Rwanda ruri
kunyuramo muri iki gihe
TANGA IGITECYEREZO