Umukino wahuje Minnesota Timberwolves na Detroit Piston waranzwe n’akaduruvayo gakomeye, aho abakinnyi batanu ndetse n’abatoza babiri birukanwe nyuma yo gushyamirana gukomeye mu gace ka kabiri k’umukino.
Minnesota Timberwolves yatsinze Detroit Pistons amanota 123-104, ariko ntibyari byoroshye kuko ibyabaye byatumye umukino uba nk’isibaniro.
Uburakari bwatangiye ubwo Naz Reid wa Minnesota yatsikamiwe na Ron Holland wa Detroit mu gihe yari atwaye umupira. Reid yahise agaragaza kutishimira uko yahutajwe, bituma aba bombi bajya impaka zikomeye.
Iyo mvururu yahise ikwira mu kibuga cyose,
abakinnyi b’amakipe yombi binjira mu ntambara yabo, ibintu bigeze aho bigera no
mu bafana bari hafi y’ikibuga. Abayobozi b’amakipe bagerageje gutandukanya
abakinnyi, mu gihe bamwe mu bafana batangiye gusohoka bafite ubwoba.
N’ubwo habayeho kubatandukanya, umwuka mubi wakomeje
kwigaragaza ubwo abakinnyi b’amakipe yombi bakomezaga guterana amagambo. Ibi
byatumye abari bayoboye umukino bafata umwanzuro wo kwirukana abakinnyi batanu
barimo Isaiah Stewart, Ron Holland na Marcus Sasser ba Detroit Pistons ndetse
na Naz Reid na Donte DiVincenzo ba Minnesota Timberwolves.
Uretse aba bakinnyi, hanirukanywe umutoza wa
Detroit Pistons, John-Blair Bickerstaff, hamwe n’umutoza wungirije wa Minnesota
Timberwolves, Pablo Prigioni.
Nyuma y’umukino, Bickerstaff yashinje Prigioni kuba
ari we watangije ubushyamirane avuga amagambo atari meza ku bakinnyi ba
Detroit. Yagize ati: “Hari amagambo yavuze umutoza wabo wungirije. Ndi kumwe
n’abasore banjye kandi sinzareka abantu bavuga amagambo mabi ku bakinnyi
banjye. Ni ibintu byoroshye, yavuze ibyo yavuze kandi arabizi.”
Ku rundi ruhande, Chris Finch, umutoza wa Minnesota
Timberwolves, yavuze ko uburyo Detroit yakinnye umukino mu ntangiriro ari bwo
bwatumye ibintu bisobanya.
Yagize ati:“Mbere y’ibi byose, umukino wari
waranzwe no gukinishwa ingufu nyinshi. Byageze ku rwego rwo hejuru kandi nari
nzi ko ibintu bishobora kubaho. Twari tuzi ko ari ikipe ikoresha imbaraga
cyane, bagukubita, bagufata... ariko byageze aho abakinnyi bacu bashaka
kwifatira umwanzuro, kandi ntabwo ari ibyo dushaka.”
Ubu bushyamirane bwatumye hanibazwa uko amakipe
azitwara mu mikino iri imbere, cyane cyane ko aba bakinnyi birukanwe bashobora
no gufatirwa ibihano bikomeye. Gusa ikigaragara ni uko uyu mukino utazibagirana
mu mateka ya NBA.
Umukino wa Minnesota Timberwolves na Detroit Pistons waranzwe n'imirwano yo ku rwego rwo hejuru
Imirwano yabaye yanagaragayemo abatoza b'amakipe yombi
Barindwi mu bagaragaye mu mirwano ntabwo basoje umukino
TANGA IGITECYEREZO