Umuraperi Kanye West usigaye yiyita Ye, yatangaje ko yicuza kubyarana na Kim Kardashian bafitanye abana bane.
Kanye West yabitangaje ubwo yaganiraga na DJ Akademis aho banagarutse no
ku rushako rwe na Kim Kardashian wahoze ari umugore we, ndetse n’abana
bafitanye. Muri iki kiganiro cyamaze isaha irenga, uyu mugabo w’imyaka 47
yafungutse avuga ko yicuza kuba yarabyaranye na Kim Kardashian wahoze ari
umugore we ubu ufite imyaka 44.
Kanye
West yagize ati: ”Ririya ni ikosa ryanjye. Nyuma y’amezi abiri turi kumwe ntabwo
nashakaga kubyarana n’uyu muntu, ariko si wo wari umupangu w’Imana.”
Kanye
West na Kim Kardashian babanye imyaka itandatu nk’umugore n’umugabo, kuva mu
2014 kugeza mu 2021. Babyaranye abana bane ari bo North, Saint, Chicago ndetse
na Psalm.
Nyuma y’uko Kanye West na Kim Kardashian basoje gahunda zo gutandukana mu mpera za 2022, muri Mutarama 2023 nibwo byamenyekanye ko Kanye yahise akundana na Bianca Censori bari kumwe ubu. Inkuru y’ikinyamakuru Dail Mail, ivuga ko Bianca Censori afite gahunda yo kubyarana na Kanye West vuba, mu gihe urukundo rwabo rugerwa intorezo kenshi.
Kanye West ubu ari kumwe na Bianca Censori
TANGA IGITECYEREZO