RURA
Kigali

Ishimwe rya Yampano kuri The Ben wamukuye mu muryango yari afungiranyemo - VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2025 10:07
0


Umuririmbyi wamamaye nka Yampano yatangaje ko mu myaka ine ishize ari mu muziki yari yarakoze uko ashoboye kugira ngo impano ye icengere, ariko yirengagijwe igihe kinini kugeza ubwo The Ben amuhaye umwanya wo kuririmba mu gitaramo cye, imiryango yari yarafunzwe 'n'abantu atavuga' igafungurwa, ibyo agereranya no kumuha inkoni.



Umugani ngo “Ibuye ryanzwe n’abubatsi ni ryo ryabaye irikomeza imfuruka” bivuze ko ikintu cyangwa umuntu wateshejwe agaciro cyangwa akagirirwa nabi ashobora kuzagira agaciro gakomeye kurusha abamwanze. 

Uyu mugani ukunze gukoreshwa mu gihe umuntu wigeze guteshwa agaciro cyangwa kunenwa nyuma akaza kugira uruhare runini mu buzima cyangwa iterambere ry’abandi.

Ukomoka mu mvugo ya Bibiliya (Zaburi 118:22), ariko nanone ukoreshwa no mu buzima busanzwe iyo hagaragaye impinduka idasanzwe ku muntu cyangwa ikintu cyari cyarateshejwe agaciro.

Uwavuga ko Yampano nawe yari rya buye ryanzwe n’abubatsi ntiyaba abeshye. Uyu musore yarishimiwe mu buryo bukomeye ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya The Ben cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, yahuriyemo n'abandi bahanzi. Ni igitaramo uyu muhanzi yari yateguye mu rwego rwo kumurika Album ye “Plenty Love” iriho indirimbo 12.

Ni igitaramo kitari gisanzwe, kuko cyagaragaje ubufatanye bw'abaraperi bo muri Tuff Gang, abantu bongera kubona Tom Close ari ku rubyiniro na The Ben, ndetse abahanzi bashya barimo itsinda rya J-Sha na Shemi bagaragaza impano zabo.

By'umwihariko ariko, wabaye umunsi udasanzwe kuri Yampano, kuko yatashye yikomanga ku gatuza nyuma y'uko abarenga ibihumbi 10 bari muri BK Arena bamweretse ko indirimbo ze zabagazeho.

Ni cyo gitaramo cya mbere gikomeye uyu muhanzi yari aririmbyemo mu myaka ine ishize ari mu muziki nubwo yagiye ashyira hanze ibihangano byumvikana cyane mu bitangazamakuru by'imbere mu gihugu.

Mu kiganiro cyihariye na InyaRwanda, Yampano yavuze ko atajya abasha kubona amagambo yo gushimira neza The Ben, ahubwo ahita kwicecekera kugirango adakora ikosa mu magambo yumva ari ku mutima yamubwira.

Ati "Icya mbere cyo njya mbura uko nshimira The Ben nkicecekera kubera ko aho kugirango uvuge ibintu nabi cyangwa ntubihe imbaraga bikwiye uraceceka. Rero, The Ben ntabwo njya mbona ukuntu mushimira, si njya mbona n'ukuntu mushimira. Ni Mukuru! Umuntu mukuru rero ntabwo ajya arakarira umwana, kuko ibyo bihe aba yarabiciyemo."

Yampano iyo avuga kuri The Ben ageraho agatuza agasubiza inyuma intekerezo yibuka cyane uburyo The Ben yamugiriye neza.

Avuga ko mbere yo kuririmba muri kiriya gitaramo, bisa naho yari afungiranye mu nzu, ndetse abafunze iyo nzu banataye ifunguzo 'babeshya abantu ngo urufunguzo bararujyanye, ndavuga ku rugendo rwanjye rw'umuziki'.

Akomeza ati "Reka mbisubiremo njyewe nari ndi mu nzu ifunze, ariko iyo nzu mu by'ukuri ntabwo yari ifunze, nanjye nari mbizi ko hadafunze cyakora hari ikintu cyari kirimo, hariho ingufuri yapfuye ariko abantu bayifunze bakavuga ngo urufunguzo rw'iyo ngufuri ntaruhari."

Abajijwe niba hari abantu bari barafungiranye impano ye, Yampano yavuze ko atabazi ndetse atabacyeka ariko "The Ben ataraza ngo afungure iyo ngufuri ampe umwanya abantu ntibambonaga kandi narakoraga. Byanze bikunze hari imbogamizi ntazi nagereranyije n'iyo ngufuri n'iyo nzu."

Yampano yavuze ko ashingiye ku byo The Ben yamukoreye abigereranya no kuba yarayobowe n'Imana n'umwuka kugira ngo amufashe kugaragaza impano ye.

Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Ngo’ yakoranye na Papa Cyangwe, anavuga ko bigoye kubona icyo amushimira 'uretse kumusabira umugisha ku Mana no ku muryango we no ku rubyaro rwe'.

Uyu muhanzi yavuze ko uriya munsi ataramana na The Ben abigereranya no kuba yaramuhaye inkoni y'umuziki. Ati "Kiriya gitaramo cyari icya The Ben, ku buntu bwe no ku mugisha we yahayeho Yampano. Kuri uwo mugisha yari yapangiwe uwo munsi yahayeho Yampano, bivuze ngo yampaye inkoni, kumpa inkoni bivuze ko uru rugi uzajya urufungura igihe ushakiye nta muntu uzongera ku gufungirana, akira inkoni."

The Ben aherutse kubwira InyaRwanda ko yiteguye gukorana indirimbo na Yampano mu gihe cyose bahuza umwanya.

Ni ibintu yemeranya na Yampano, kuko mu bahanzi yifuza gukorana nabo indirimbo ari mu ba mbere, ariko kandi yifuza ko hejuru y'umuziki basabana, bakaba n'inshuti z'igihe kirekire.


Yampano yatangaje ko The Ben yafunguye umuryango yari yarafungiranywemo n’abantu batifuzaga iterambere rye mu muziki

The Ben aherutse gutangaza ko yiteguye gukorana indirimbo na Yampano mu rwego rwo gushimangira ko yanyuzwe n’impano ye 

Yampano yatangaje ko kuririmba mu gitaramo ‘The Groove New Year’ cya The Ben byafunguye imiryango myinshi y’umuziki we 

KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO CYIHARIYE TWAGIRANYE NA YAMPANO

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND