Mu gihe habura iminsi 20 yonyine umuramyi Chryso Ndasingwa agakora igitaramo gikomeye cya Pasika yise "Easter Experience", yatangiye kwinjiza abakunzi ba Gospel muri iki gitaramo binyuze muri EP y'indirimbo esheshatu yamaze gushyira hanze.
Chryso Ndasingwa akorera umurimo w'Imana muri New Life Bible Church Kicukiro iyoborwa na Rev. Dr. Charles Mugisha. Yavukiye i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, akurira mu muryango w’Abakristo Gatolika, nyuma aza kwimukira mu itorero rya New Life Bible Church ari na ho abarizwa kugeza ubu. Yatangiye umuziki mu buryo bw'umwuga mu gihe cya Covid-19.
Umuziki waramuhiriye cyane dore ko ari mu bahanzi bacye babaye ibyamamare mu gihe gito cyane. Amaze gukora Album imwe "Wahozeho" yamuritse mu gitaramo cy'amateka na n'ubu kikibazwaho n'abanyamuziki bakomeye aho batiyumvisha ukuntu umuntu akora igitaramo cya mbere akuzuza BK Arena. Nyuma y'ibyo, Chryso arakataje mu muziki ndetse afite EP nshya.
EP (Extended Play) ya Chryso Ndasingwa ifite indirimbo 6 zirimo: "Mbega ukuntu uri mwiza", "Great things", "Ku musozi wera", "Ibyo wakoze" na "Ulikuwepo". Ije ikurikira izindi amaze iminsi ashyize hanze zirimo "As I know more", "Iyo Mana", "Nzakujya imbere" yakoranye na Rachel Uwimeza n'izindi ebyiri yakoranye na Sharon Gatete ari zo: "Wera Wera" na "Yanyishyuriye".
Mu kiganiro na inyaRwanda, Chryso Ndasingwa yavuze ko buri ndirimbo iri kuri EP ye ifite ubutumwa bukomeye bwo "guhimbaza Imana no gushimangira ukwizera". Yavuze ko yahisemo gukora EP aho gukora Album kubera impamvu zitandukanye. Izi ndirimbo zose ziri ku mbuga zicuruza umuziki, gusa kuri Youtube zizajyaho mu minsi itandukanye.
Uyu muramyi w'i Nyamirambo ukunzwe mu ndirimbo "Wahozeho" na "Wahinduye Ibihe", avuga ko impamvu yakoze EP ari ugutanga umusaruro mwiza mu gihe gito no gufasha abantu kwakira izi ndirimbo vuba, kandi "buri ndirimbo ifite icyo ivuga ku rukundo rw’Imana, imirimo yayo n’imbaraga zayo zidahinduka".
Ati "Ubutumwa bukubiye muri iyi EP ni ubuhamya bw’imirimo ikomeye Imana yakoze, kumenya neza ko ihora ihari kandi idahindurwa n’ibihe. Indirimbo nka "Mbega ukuntu uri mwiza" iratwibutsa ubwiza bw’Imana, "Ku musozi wera" ikagaragaza aho duhura nayo mu mwuka, naho "Great things" ni igihamya cy’ibyo yakoze mu buzima bwacu.
Ku bijyanye n’igitaramo cye cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025 mu Intare Arena i Rusororo, yavuze ko imyiteguro "irakomeje neza". Ati "Twese turi mu mwuka wo gusenga no gukora ibishoboka byose kugira ngo kizabe igikorwa kidasanzwe cyo guhimbaza Imana".
Chryso uri mu baramyi bakunzwe cyane muri iki gihe, avuga ko intego ye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana ni ukuzana ibyiza bihimbaza Imana. Yikije ku gitaramo cye avuna ko akomeje kwitegura neza mu buryo bwose. Ati "Turizera ko bizaba ibihe bidasanzwe!".
Chryso Ndasingwa ni umuhanzi wa kabiri mu baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana wabashije kuzuza BK Arena mu gitaramo cya mbere yari akoze mu mateka ye, abantu hirya no hino bakabura ayo bacira n’ayo bamira dore ko hari abahanzi benshi bagerageje BK Arena ariko bikanga.
Kuri ubu ari mu myiteguro y'igitaramo ngarukamwaka cya Pasika yise "Easter Experience" kizafasha abakristo n'abakunzi b'umuziki wa Gospel kwizihiza izuka rya Yesu. Mu baramyi azataramana nabo harimo Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministries na Arsene Tuyi.
Kwinjira muri iki gitaramo ni ukugura itike ya 10, 000 Frw, 20,000 Frw, 30,000Frw ndetse na 50,000 Frw. Amatike aboneka kuri *797*30# no kuri www.ishema.rw. Chryso Ndasingwa aherutse gutangaza ko amatike agura 50,000 Frw yamaze gushira ku isoko.
Chryso Ndasingwa agiye gukora igitaramo gikomeye cyo kwizihiza Pasika
Chryso Ndasingwa akomeje kwandika amateka mu muziki
Apotre Masasu n'umufasha we ni bamwe mu bashumba bashyigikiye cyane umuziki wa Chryso
Amatike y'ibihumbi 50 Frw yamaze gushira ku isoko
Ku munsi mukuru wa Pasika bizaba ari uburyohe mu Intare Arena hamwe na Chryso Ndasingwa
Chryso Ndasingwa yashyize hanze EP Mbere yo gutaramira abakunzi be kuri Pasika
UMVA INDIRIMBO "MBEGA UKUNTU URI MWIZA" IRI KURI EP YA CHRYSO
TANGA IGITECYEREZO