RURA
Kigali

Kuribwa mu gihe cy’imihango: Impamvu n'uburyo bwo kubivura

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:28/03/2025 12:35
0


Mu buzima bwa buri munsi, umukobwa w’umwangavu wese agira imihango mu gihe nta kibazo kihariye gihari. Ariko abakobwa bamwe bagira uburibwe bukabije mu gihe cy’imihango, iki kikaba ari ikibazo cy’uburibwe buzwi nka Dysmenorrhea.



Ubushakashatsi bwerekanye ko 80% by’abakobwa baribwa mu gihe cy’imihango, kandi 5% bakagira ububabare bukabije ku munsi wa mbere w’imihango. Ubu buribwe bushobora no kuboneka mbere y’imihango kuri bamwe. Kuribwa mu gihe cy’imihango bifite ibice bibiri: Primary Dysmenorrhea (kuribwa bidatewe n’indwara) na Secondary Dysmenorrhea (kuribwa bitewe n’indwara).

Primary Dysmenorrhea kugaragara cyane mu bangavu batarengeje imyaka 20, aho ububabare buba bugaragara mu gihe cy’imihango, bukaba butaramba. Ibitera ubu buribwe ni ukwiyongera kumusemburo wa prostaglandins. Uburibwe bushobora gukurikirwa n’ibindi bimenyetso nk'isesemi, kuribwa umutwe, n’umunaniro ukabije nkuko bigaragazwa na women Health Concer na Tantine.rw.

Secondary Dysmenorrhea, ku rundi ruhande, iboneka mu bagore barengeje imyaka 20, kandi ishobora gukurura ububabare burambye. Ibitera ibi ni indwara nka Endometriosis, Ovarian cysts, Fibroids, cyangwa Infection mu myanya myibarukiro. Izi ndwara zishobora kugira ingaruka ku mikorere ya nyababyeyi, bigatera ububabare bukabije mu gihe cy’imihango.

Kuribwa mu gihe cy’imihango bivurwa hakurikijwe impamvu yabyo. Muri Primary Dysmenorrhea, imiti nka Ibuprofen cyangwa Naproxen ikoreshwa kugira ngo ikomeze kugabanya ububabare. Ku rundi ruhande, Secondary Dysmenorrhea isaba kuvura indwara yateye uburibwe, nko kubaga fibroids cyangwa gukoresha imiti y'ubuvuzi bw'indwara z'ubwonko.

Mu gihe ubonye uburibwe bukabije, ni ngombwa kwegera muganga kugira ngo agufashe kumenya impamvu y’uburibwe no kukuvura neza. Inama nyamukuru ni ugukora imyitozo ngororamubiri, gukora massage, kwirinda itabi no gufata imiti igihe bibaye ngombwa, ariko byose bigomba gukorwa nyuma yo kubanza kugisha inama muganga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND