Wari uzi ko abana bashobora "kurira" mbere y'uko bavuka? Ubushakashatsi bugaragaza ko n’ubwo badashobora kurira cyane mu ijwi ryumvikana mu gihe bakiri mu nda kuko ibihaha byabo biba byuzuye amazi ya “amniotic” kandi nta mwuka bifite, bashobora kwerekana ibimenyetso bigaragaza ko bari kurira.
Kugira ngo usobanukirwe neza niba koko abana "barira" igihe bakiri mu nda, ni ngombwa kuzirikana ko kurira bitagaragazwa ko gusohora ijwi gusa. Abana ntibashobora gusohora ijwi, kugeza bavutse kuko ari bwo ibihaha byabo bishobora guhura n’umwuka gusa.
Nubwo badashobora gutaka cyane ngo ijwi risohoke, abana batangira kwerekana ibimenyetso by’uko barira bakiri munda. Ubushakashatsi bwakoreshejwe ultrasound scan, bwerekanye ko mu gihe cy’ibyumweru 28 gusa umubyeyi atwite, uruhinja rushobora kumva amajwi atandukanye cyangwa ibintu bibera hafi yarwo.
Ibi rero bituma rugaragaza imyitwarire idasanzwe, rugaragaza ko rubangamiwe. Iyi myitwarire isa no kurira, aho uruhinja ruba rugaragaza ibimenyetso bisa nk’aho ruri kurira.
Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Health Line, muri 2005 abashakashatsi bo muri Nouvelle-Zélande bakoze bumwe mu bushakashatsi bukomeye cyane ari nabwo busobanura neza uko bigenda mu gihe umwana ari kurira, abashakashatsi bifashishije amashusho ya ultrasound, berekanye ko umwana utaravuka ashobora kurira.
Mbere y'ubu bushakashatsi, abahanga bavugaga ko
uruhinja rukiri mu nda rushobora kugaragaza imyitwarire iri mu bwoko bune gusa, harimo
gutuza, gukora, gusinzira no gukanguka. Nyamara, ubushakashatsi bwagaragaje
ikindi kintu gishya kidasanzwe, ko umwana utaravuka ashobora no kurira.
Mu gihe cy’ibyumweru 20, ubushakashatsi bwa Nouvelle-Zélande bwerekanye ko uruhinja ruri mu nda rushobora gukora ibikorwa byose bigaragaza ko ruri kurira havuyemo gusohora ijwi.
Ibyo bikorwa birimo:
kwasama, guhumeka cyane, kunyeganyeza umunwa n’akananwa, kumira amacandwe,
kuzinga umunya no kugaragaza isura isa nk’iy’umuntu uri kurira, n’ibindi.
Ubushakashatsi bwagaragaje ko umwana ushobora kurira mu gihe ataravuka, ari umaze mu nda ibyumweru 24 kuzamura. Ubushakashatsi kandi, bwerekana ko umwana ashobora kurira mu gihe akiri munda, amajwi akumvikana, ariko ibi bikaba bishoboka mu gihe kidasanzwe cyitwa vagitus uterinus.
Ubushakashatsi kandi bugaragaza impamvu y’iyi myitwarire yo kurira mu gihe uruhinja rutaravuka. Uku kurira mu gihe umwana akiri mu nda bishobora kuba nk’uburyo umwana azakoresha mu kugaragaza amarangamutima ye n’ibyiyumvo bye nyuma yo kuvuka.
Nyuma yo kuvuka, umwana ntabwo ahita atangira kuvuga, nyamara iyo akeneye ikintu cyangwa hari icyo ashaka kuvuga, akigaragaza abinyujije mu buryo bwo kurira.
TANGA IGITECYEREZO