RURA
Kigali

Kenya ikomeje guhangana n'ingorane za Kanseri zikomoka ku mabati ya Asbestos

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:30/03/2025 14:28
0


Gusimbuza amabati ya asbestos asaga toni 32,000 hadakurikijwe amabwiriza y'ishami ry'umuryango wa bibumbye ryita ku buzima (OMS - Organisation Mondial de la Santé), "bimeze nko guturitsa atomic bomb ya Nagasaki" bikaba byateza ingaruka zikabije ku baturage udasize n'ibidukikije.



Mu Rwanda, nubwo imyumvire y'uburyo bwo kubungabunga ubuzima n'ibidukikije biri ku rwego rwo hejuru, mu gihugu cya Kenya ikibazo cya asbestos kirimo gutera impungenge zikomeye ku buzima bw'abaturage. 

Umuryango wa NEMA (National Environmental Management Authority) wishimiye itegeko rya Perezida William Ruto n'umuyobozi w'ubutaka n'ibidukikije Aden Duale, ryahagaritse inyubako zifite amabati ya asbestos, bitewe n'uko umubiri w'abantu wibasirwa n'ingaruka zikomeye. 

Gusa icyo cyemezo nticyashyizwe mu bikorwa neza, hakaba hari impungenge ku ngaruka z'ubuzima, imibereho, n'ibidukikije mu gihugu.

Amabati yo mu bwoko bwa asbestos yifashishwa mu bwubatsi kubera ubushobozi bwayo bwo kuramba akamara igihe kirekire no kutangirika, ariko nyuma byagaragaye ko yifitemo uburozi butera kanseri y'ibihaha. Kuva mu 2025, impungenge zariyongereye ku ikoreshwa rya Asbestos aho bishobora gutera kanseri y'ibihaha ndetse n'izindi ndwara zibasira abantu n'ibidukikije.

Nk'uko tubikesha Nation.Africa abahanga bavuga ko "kugira ngo iki kibazo gikemurwe neza, hagomba kubaho uburyo buhamye bwo gukuraho asbestos ku buryo bwizewe, hagafatwa ingamba zo kurinda abakozi n'abaturage" nkuko byemezwa n'abahanga batandukanye nka Dr. Lawson Kamau Mbuguss na Prof. A.A Talukhaba.

Muri rusange, ikibazo cya asbestos mu gihugu kiragaragaza ko hagomba gushyirwa imbere ibibazo by'ubuzima rusange, kandi ubumenyi n'ibikoresho byo gufasha abaturage kurwanya guca no kurandura amabati birakenewe bigakorwa harindwa ubuzima bw'abaturage.

Hari impungenge z'uburyo harwanywa amabati ya asbestos hatitawe ku bwirinzi bw'abakozi ko bishobora guteza ibyago bikomeye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND