Kurumwa n'inzoka y'ubumara bishobora gushyira ubuzima mu kaga, ni yo mpamvu ari ingenzi kumenya icyo wakora igihe uhuye n’icyo kibazo.
Iyo warumwe n’inzoka, ugomba gushaka ubuvuzi bwihuse, ukirinda kugira ubwoba kuko gutera kw’umutima bishobora kwihutisha ikwirakwizwa ry’ubumara mu mubiri. Ni byiza kugumana umutuzo, ntugakore ibikorwa byinshi.
Nk’uko bitangazwa na World Health Organization (WHO), gupfuka igikomere n’igitambaro gisukuye ni ingenzi kuko bifasha kukirinda umwanda no gukomeza kugenzura uko kimeze. Gusa, WHO ivuga ko bidakwiye gukanda aho warumwe cyangwa gushyiraho umukandara (tourniquet), kuko ibyo bishobora kongera ibibazo aho kugabanya ingaruka z’ubumara.
Iyo warumwe n’inzoka, ntugomba gukata aho warumwe cyangwa kugerageza kunyunyuza ubumara, kuko ibyo bishobora kongera ibyago byo kwandura.
Gushyira aho warumwe amazi akonje cyangwa barafu na byo si byiza kuko bishobora kwangiza uturemangingo twaho. Ikindi ni uko ibinyobwa bisindisha n’ikawa bidakwiye kunyobwa kuko bishobora gutuma umutima utera vuba, bikihutisha ikwirakwizwa ry’ubumara mu mubiri.
Niba bishoboka, gerageza kwibuka ibimenyetso by’inzoka yakurumye, nk'ibara ryayo cyangwa ibindi biranga ubwoko bwayo, kugira ngo abaganga babashe gutanga ubuvuzi bukwiye. Icy’ingenzi ni ukugana abaganga vuba bishoboka kuko uko bigenda bitinda, ni ko ingaruka mbi zishobora kwiyongera.
TANGA IGITECYEREZO