RURA
Kigali

Uburyo umubyeyi yakoresha atoza abana be gukurana ikinyabupfura n’imico myiza

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:27/03/2025 11:00
0


Nyuma yo kwibaruka, akazi k’umubyeyi ntabwo kaba karangiye ahubwo bisa n’aho ari bwo kaba kagitangira. Usanga ababyeyi bose bafite intego zo kwita ku bana babo, bakabarerana urukundo, ndetse bakabatoza gukurana imico myiza, ubuhanga n’ikinyabupfura.



Gutoza umwana kugira ikinyabupfura n’imico myiza, bimufasha gukurana ubushishozi, azi gutandukanya icyiza n’ikibi, ndetse bikamwongerera amahirwe mu buzima, nko kumenya kubana neza n’abandi, kubaha ndetse no kubaho yishimye. Ikindi ni uko umwana w’imico myiza n’ikinyabupfura, akunze kuba umuhanga no mu buzima busanzwe.

 Ushobora kwibaza uti “Ni ubuhe buryo bwiza nakoresha ntoza abana banjye kugira ikinyabupfura n’imico myiza?” Nk’uko byasohotse mu kinyamakuru Healthy Children, dore uko warera abana bawe neza, ubatoza kugira ikinyabupfura n’imico myiza:
 

Icya mbere ni uko ugomba gushiraho amategeko n’imirongo ngenderwaho abana bawe bagomba gukurikiza: Gushyiraho amategeko abana bawe bagomba kugenderaho, bibafasa kubaho ubuzima buri ku murongo, bazi ibyo bagomba gukora n’ibyo batakora. Urugero:Kubashyiriraho amasaha yo gukora umukoro wo mu rugo, amasaha yo kuryama, cyangwa ibindi bagomba gukora. Aya mategeko agomba kuba yoroshye kandi agakurikizwa buri gihe, aho bifasha abana kurushaho kugira ikinyabupfura no kubaha.

 Ereka abana bawe urugero rwiza: Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “Uwiba ahetse aba abwiriza uwo mu mugongo.” Ni byiza rero ko wowe ibi ubizirikana maze ugaha abana bawe urugero rwiza, abana burya bigira byinshi ku babyeyi babo, ntabwo uko abana bitwara cyangwa ibyo bakora biba byarizanye, ahubwo baba bafite aho babikomoye cyane cyane ku babyeyi be. Niba ushaka ko umwana wawe akurana imico myiza n’ikinyabupfura, ugombakumuha urugero rwiza maze nawe akakureneraho maze agakurana imico myiza, yigana ibyo ukora nk;umubyeyi we.

Ikindi kandi, ugomba gushimira umwana wawe mu gihe akoze ibyiza: Niba umwana wawe akoze igikorwa cyiza kigaragaramo imico myiza n’ikinyabupfura, ni byiza ko umushimira, ibi bituma bya bindi yakoze ukamushimira amenya ko ari byiza maze akabikomeza. Urugero ushobora nko kumushimira mu gihe agufashije gukora uturimo two mu rugo, cyangwa ko yitwaye neza mu ishuri cyangwa ko abana neza n’abavandimwe be. Ibi bimuha imbaraga ndetse gashishikarira gukomerezaho.
 

Menya guhana umwana wawe mu gihe akoze amakosa: Iyo umwana azi neza ko mu gihe agaragaje imico itari myiza azahanwa, bituma ubutaha abanza gutekereza mbere yo kugira icyo akora. Urugero, niba umwana wawe agira umwanda mu cyuma cye kandi warabimubujije, ushobora nko kumuhanisha kumara icyumweru atareba Televiziyo. Ibi rero bituma ubutaha mbere yo gusohoka mu cyumba cye, abanza akareba niba hatunganyije neza kugira ngo atazongera guhanwa. Icyakora ibihano uha abana bawe bigomba kuba byoroheje, ukirinda kumuhutaza.

 Ikindi gikomeye cyane ni uguha umwana wawe ubwigenge: Ubwigenge buvugwa hano, si ukureka umwana wawe ngo akore icyo ashaka cyose, ahubwo ni ukumureka nawe akagira uburyo bwo gukoramo ibintu bye, ukamuha inshingano akora ku giti cye, nko kwihitiramo imyenda yambara no gutegura gahunda y’umunsi we. Ibi bifasha umwana wawe kumenya gufata inshingano, no kudakorera ku jisho bityo akarushaho kugira imico myiza, n’ikinyabupfura.
 

Nyamara guha umwana wawe ubwigenge, ntibivuze ko ugomba kumureka agakora ibyo ashatse byose kugera ubwo arengera agakora ibitari byiza. Ugomba kuba hafi y’abana bawe maze ukamenya ko mu gihe atangiye gutandukira mu bwigenge wamuhaye, ugomba kumukebura ukamugarura mu nzira nziza.

Abenshi bibwira ko gutoza umwana imico myiza n’ikinyabupfura bikomeye, nyamara ntabwo bikomeye. Mu gihe ukurikije ibi byose, bizagufasha kurera umwana wawe maze agakurana imico myiza, ikinyabufura, ndetse no kubaho ubuzima bufite icyerekezo no kumenya gufata inshingano no kubana neza n’abandi.
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND