Ukwezi kwa Werurwe kwabaye ukw’amata n’ubuki ku bakunzi b'imyidagaduro Nyarwanda, by'umwihariko abakunda umuziki kuko abahanzi bo mu ngeri zose bakoze mu nganzo baha umuziki mwiza abakunzi b’ibihangano byabo.
Nk’uko bisanzwe bigenda buri gihe ku mpera z’ukwezi, InyaRwanda ibagezaho indirimbo zakanyujijeho zigasusurutsa abanyarwanda muri rusange ndetse n’abakunzi b’umuziki wo mu Rwanda byumwihariko.
Ikigamijwe
ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka
no kunogerwa n’impera z’ukwezi. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu
nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri
ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe barimo n’abakizamuka
ndetse n’abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu
bahanzi bakoze mu nganzo indirimbo zabo zigakundwa cyane muri uku kwezi harimo
itsinda ry’abaramyi Vestine & Dorcas, Element Eleéeh, Danny Nanone, Chryso Ndasingwa witeguye igitaramo cya Pasika kizaba kuwa 20 Mata 2025, Nel Ngabo, Diez Dola uri mu bari kuzamuka neza n’abandi.
Umuraperi Ish
Kevin yashyize hanze indirimbo yise ‘Rwanda’ yahurijemo Abaraperi batandukanye
barimo Bulldogg, Kivumbi King, B-Threy na Kid from Kigali, irimo ubutumwa
bugenewe abanyamahanga bakomeje gufatira ibihano u Rwanda.
Uyu
muraperi yatekereje gukora iyi ndirimbo nyuma yo kumva iyahuriwemo n’Abaraperi
bo muri RDC batukaga u Rwanda n’abayobozi barwo.
Ish
Kevin yavuze ko nta kindi yagendeyeho mu guhitamo abo bakorana iyi ndirimbo
uretse kuba ari bo baganiriye bakumva neza igitekerezo cye. Iyi ndirimbo mu
buryo bw’amajwi yakozwe na Ehlers afatanyije na Pro Zed mu gihe inonosorwa na
Kush Beats.
Hari
kandi iyitwa ‘Gatatu,’ indirimbo nshya y’abavandimwe Pamaa na Li John. Baba
baririmba ukuntu abakobwa bamwe babeshya abasore ko babihebeye, bashaka
kubakuramo amafaranga, mu gihe abadafite ifaranga baba babona barashobewe.
Umuhanzi
Dany Nanone yatangiye gushyira hanze indirimbo zigize Extended Play (EP), iriho
indirimbo esheshatu zirimo ubutumwa butandukanye yaba ubwe bwite
n’ubw’urukundo.
Iyi
EP Dany Nanone yayise “112”. Danny Nanone yatangaje ko yakozweho n’abatunganya
indirimbo barimo Pastor P, NizBeats na Loader.
Iyi
EP iriho indirimbo zitandukanye zirimo iyo yise “Amadosiye” yahuriyemo na Monk
E., Kagurano Rwimo na Indatwa n’Abarerwa, ‘“So Far” yakoranye na Ella Rings,
“Ihame”, “Mosondyo, “Nanone” n’iyo yise “Ahazaza” yahuriyemo na Magna Romeo uri
mu basore bagezweho.
Danny
Nanone afatanyije na Ella Rings bafitanye n’amateka y’uko bose banyuranye mu
ishuri ry’u Rwanda ry’umuziki, bakoze mu nganzo basohora indirimbo bise ‘So
far’. Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo mu buryo bw’amajwi yakozwe na
Niz Beatz mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Fayzo.
Muri
uku kwezi dusoje kandi, Nyuma y’imyaka irenga ine amaze atangiye umuziki
nk’umwuga we, Ariel Wayz yasohoye album ya mbere yise ‘Hear to stay’ yagiye
hanze ku wa 10 Werurwe 2025 nubwo yari amaze iminsi ayumvisha abakunzi be.
Ni
album igizwe n’indirimbo 12 zirimo ‘3 in the morning’ yakoranye n’uwitwa Kent
Larkin, ‘Urihe’ yakoranye na Kivumbi King na ‘Feel it’ yakoranye na Angell
Mutoni. Hariho kandi indirimbo yise ‘Ariel & Wayz’ aho avuga ko muri iyi
ndirimbo Ariel aba kuganira na Wayz.
Usibye abashyize hanze Album, dore indirimbo 15 InyaRwanda yaguhitiyemo zafashije Abanyarwanda kuryoherwa n'ukwezi kwa Werurwe 2025:
1. YEBO [Nitawale] - Vestine & Dorcas
2. TOMBÉ - Element Eleéeh
3. Roza – Bruce Melodie
4. Ola – Kivumbi King
5. Si – Nel Ngabo
6. U Rwanda - Ish Kevin Ft. Kivumbi King, KidFromKigali,
Bulldogg & B-Threy
7. Aah – Olimah
8. So Far – Ella Rings ft Danny Nanone
9. Cinema – Tom Close ft Bull Dogg
10.
Ratata – Diez Dola
11. Wera Wera Wera - Chryso Ndasingwa Ft Sharon Gatete
12. No Doubt - Israel Mbonyi
13. Nimesamehe - Alpha
14. Hari Amashimwe - Aline Gahongayire ft Audy Kelly
15. Ndahiriwe - Bosco Nshuti
TANGA IGITECYEREZO