RURA
Kigali

Da Rest yasoje Album ifatiye ku rukundo rw’umubyeyi yiyambajeho Mistaek

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:31/03/2025 17:42
0


Umuhanzi Ishimwe Prince wamenyekanye nka Da Rest mu itsinda Juda Muzik ryaje gutandukana, yatangaje ko yasoje imirimo yo gukora kuri Album ye ya mbere iriho indirimbo 14 zitsa cyane ku rukundo rw’umubyeyi, byatumye mu kuyiteguza yifashisha ifoto ari kumwe n’umubyeyi we.



Mu myaka ibiri ishize uyu muhanzi atangiye urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga yashyize imbere gukora ibihangano bye bwite, ndetse hari n’indirimbo yagiye ahuriramo na bagenzi be kugeza ubwo mu mwaka ushize yanakoze kuri Album ye nshya. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Da Rest yavuze ko Album ye yayise “Souvenir53Album” kandi iriho indirimbo yakoranyeho n’abarimo umuraperi Mistaek, Director Sabey ndetse na Ayooo Evy ashingiye ku bushuti bubakanye, ndetse n’umuhate bagaragaje mu ikorwa ry’iyi Album. 

Ati: “Aba bahanzi bombi twubakanye ubushuti cyane cyane binyuze mu muziki, rero kubifashisha kuri Album ni kimwe mu byo nifuzaga. Ariko kandi hari abo natekerezaga gukorana nabo bitegeze bikunda, ahanini bitewe n’umwanya wa buri umwe.”

Yavuze ko umubare munini w’indirimbo ziri kuri iyi Album zivuga ku rukundo hagati y’umusore n’umukobwa, ariko hariho n’izindi zivuga ku rukundo rw’umubyeyi.

Aravuga ati “Navuga ko indirimbo nyinshi ziriho zivuga ku rukundo ahanini hamwe inavuga ku rukundo n’umwana n’umubyeyi we.”

Uyu musore witegura kurushinga, asobanura ko kwifashisha umubyeyi we mu guteguza Album bishingiye mu kumvikanisha ko urukundo rukomoka ku babyeyi.

Ati “Nuko burya urukundo dutanga kenshi ruva ku babyeyi. Rero, numvaga ari uburyo bwiza bwo guha agaciro ababyeyi no kimushimira kuko ni umwe mu bafashije ibihangano byanjye.”

Uyu musore yavuze ko iyi Album izashyirwa ku mbuga zitandukanye zicuririzwaho umuziki, kandi ko tariki 3 Gicurasi 2025 azakora ibirori byo kuyimurikira abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange.

Kugira ngo umuhanzi ashyire indirimbo ze cyangwa se Album ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki nka YouTube, Spotify, Apple Music, Boomplay, na Amazon Music, bisaba gukurikiza izi ntambwe:

1. YouTube: Ni urubuga rusanzwe kandi umuntu ashobora gushyiraho indirimbo ku buryo bubiri:

• YouTube Channel: Umuhanzi ashobora gushyiraho indirimbo mu buryo busanzwe kuri channel ye. Iyo ari audio gusa, bishobora gukorwa hifashishijwe amashusho y’ikirango cyangwa ‘Lyrics video’.

• YouTube Music & Content ID: Kugira ngo indirimbo zijye kuri YouTube Music no kugira uburenganzira bwo gukurikirana uko zikoreshwa, umuhanzi agomba gukorana na distributor cyangwa kwiyandikisha kuri YouTube Content ID.

2. Imbuga nka Spotify, Apple Music, Boomplay, Amazon Music, Tidal, Deezer, n’izindi. Izi mbuga ntizemerera abahanzi gushyiraho indirimbo zabo ku giti cyabo, ahubwo bisaba gukoresha ‘Music Distributor’.

A.Music distributors ni amasosiyete afasha abahanzi gushyira umuziki wabo kuri ‘platforms’ zose zicuruzwaho umuziki. Bamwe mu bakunzwe gukoreshwa ni: DistroKid, TuneCore, CD Baby, Amuse, UnitedMasters, Ditto Music, AWAL (ku bahanzi bafite izina rinini)

B. Gushyiraho Indirimbo

1. Kwiyandikisha kuri Distributor: Uhitamo platform ikubereye bitewe n’ibiciro n’uburyo ikora.

2. Gutanga Indirimbo: Ushyiraho indirimbo yawe (MP3/WAV), cover art (JPEG/PNG), ibisobanuro byayo (izina ryayo, album cyangwa ‘single’, ‘genre’, abakoze ku ndirimbo, n’ibindi).

3. Kwemeza no Gutegereza: Nyuma yo gutanga ibisabwa, ‘distributor’ irabanza igasuzuma niba indirimbo yujuje ibisabwa, nyuma ikayishyira kuri ‘platforms’ mu minsi 2-7 (bitewe na distributor).

Da Rest yatangaje ko ari kwitegura gushyira ku isoko Album ifatiye ku rukundo rw’umubyeyi

Da Rest yavuze ko Album ye iriho indirimbo 14, ndetse tariki 3 Gicurasi 2025 azakora igitaramo cyo kuyimurika

Umuraperi Mistaek ari mu bahanzi bifashishijwe kuri Album ya mbere ya Da Rest 

KANDA HANO UBASHE KUREBA ZIMWE MU NDIRIMBO ZA DA REST

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND