Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’uburezi isomo rya Entrepreneurship ryakurwaho rigasimbuzwa umwuga.
Ibi Minisitiri Utumatwishima yabitangarije mu karere ka Nyarugenge mu
murenge wa Kimisagara ubwo yari yitabiriye gahunda ya [Igira ku murimo] Career
Orientation Fair igamije gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo ndetse ikaba
iri gufasha bamwe muri rwo kubona ibigo byo kwimenyerezamo umwuga ndetse
bakanabona akazi.
Yavuze ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi hari
gutekerezwa uburyo isomo rya Entrepreneurship ryahindurwa maze umunyeshuri
akiga umwuga wamufasha kwihangira umurimo mu gihe yasoje amashuri ye.
Minisitiri Utumatwishima yagize ati “Twanavuze ko tugiye gusaba
Minisiteri y’Uburezi, kandi yatangiye kubitekerezaho. Rya somo ryitwa Entrepreneurship
ryo muri Secondaire turashaka ko twarihindura, niba wigaga amasomo asanzwe
ukongeraho umwuga nko gutera irangi, kubaza, gusudira, kubaka n’ibindi. Ibi bizagufasha
mu gihe urangije amashuri yawe mu gihe utegereje kujya muri Kaminuza cyangwa
kubona Kaminuza byatinda ukaba wajya aho bari kubaka ikibuga cy’indege ugasaba
akazi.
TANGA IGITECYEREZO