Guhera muri Nzeri 2025, amashuri yo mu Bufaransa azatangira gutanga amasomo ku myitwarire mu mibonano mpuzabitsina, gahunda igamije gufasha abana gusobanukirwa iby’imibanire, urukundo, n’ubuzima bw’imyororokere.
Nubwo
itegeko ryo kwigisha aya masomo ryatowe kuva mu 2001, ishyirwa mu bikorwa
ryaryo ntabwo rikurikizwa neza.
Aya
masomo azajya atangwa ukurikije imyaka y’abanyeshuri. Mu mashuri abanza, bazigishwa
ibyerekeye ibyiyumvo, imiterere y’umubiri, n’amoko y’imiryango, harimo
iy’ababyeyi n’iy’abaryamana bahuje igitsina.
Mu
mashuri yisumbuye (icyiciro rusange), baziga ku mihindagurikire y’umubiri mu
bugimbi n’ubwangavu, uburyo imbuga nkoranyambaga zishobora kugira ingaruka mbi,
ndetse n’ukuntu ibitekerezo bishingiye ku gitsina bishobora guhembera ivangura.
Mu
mashuri yisumbuye (icyiciro cya kabiri), bazahugurwa ku burenganzira bwo
kwemera cyangwa kwanga imibonano mpuzabitsina (consent), kwimenya, ndetse no
kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amakuru
dukesha New York Times avuga ko Minisitiri w’Uburezi mu Bufaransa, Elisabeth Borne, yasobanuye
ko aya masomo agamije gufasha abanyeshuri kugira ubumenyi bwuzuye ku buzima
bw’imyororokere, kwiga kubana neza n’abandi no gukumira ihohoterwa rishingiye
ku gitsina n’ihohoterwa ryo kuri murandasi.
Nubwo
benshi bishimiye iyi gahunda, hari abayinenze, cyane cyane abavuga ko gushyira
mu myigishirize ingingo zijyanye n’uburinganire bw’ibitsina (gender identity)
bishobora kwangiza imyitwarire y’abana. Leta yabonye ko ari ngombwa kugabanya
izi ngingo mu nyigisho kugira ngo haboneke ubwumvikane.
Nubwo
hari abatabyishimiye, iyi gahunda ifatwa nk’iterambere rikomeye mu burezi bw’u
Bufaransa. Izafasha abanyeshuri gusobanukirwa imibanire, kubaha bagenzi babo no kugira ubuzima bwiza mu bijyanye n’imyitwarire mpuzabitsina. Iri vugurura
rizagenzurwa kugira ngo harebwe niba ryageze ku ntego zaryo.
Amashuri yo mu Bufaransa agiye kujya yigisha abanyeshuri imyitwarire mu mibonano mpuzabitsina
TANGA IGITECYEREZO