Binyuze mu gikorwa cyiswe "Save a Soul" ndetse na "Comedy for Peace" cyateguwe n'urubyiruko rwishyize hamwe, abatishoboye bagera kuri 200 bo mu Murenge wa Ruhuha, mu Karere ka Bugesera mu Ntara y'Iburasirazuba bagenewe ubwusungane mu kwivuza.
Ni igikorwa cyakozwe na Shine Start Organization iyoborwa na Ndahimana Derrick ndetse n'umunyarwenya Sumy Zuby abinyujije muri gahunda nshya yise "Comedy for Peace". Cyabaye kuwa Gatandatu tariki ya 29 Werurwe 2025, kibera mu Karere ka Bugesera.
Shine Start Organization [Intangiriro imurikiwe] ni umuryango ugizwe n'urubyiruko 140, bakaba barishyize hamwe kugira ngo batange imbaraga muri bo ndetse n'abo bategurana ibikorwa byo gufasha. Ibikorwa by'ubugiraneza ni byo bibaranga mu buzima bwa buri munsi.
Yashinzwe mu 2022, gusa yatangiye ari urubyiruko rushaka kuyikora nka 'Compassion' bahura n'imbogamizi y'amafaranga kuko nabo bakiri abanyeshuri "gusa turavuga ngo iki gitekerezo cyacu cyo gufasha ntitwatuma kizima."
Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2023 baje kwanzura guhuza imbaraga na bagenzi babo. Ati "Turavuga ngo dukoranye n'urubyiruko rugenzi rwacu twategura ibikorwa byo gufasha bivuye mu bushobozi twakusanyije."
Bimwe mu bikorwa bakora harimo guhumuriza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, gufasha abafite ubumuga, gusura abarwayi bari mu bitaro, gufasha mu nkambi n'ibindi.
Kuba umwe mu bagize Shine Start Organization bisaba gusa kuba wiyumvamo gufasha ndetse no kuba wakwemera ibyo basaba abanyamuryango babo harimo kwitanga no kuboneka mu bikorwa bategura.
Mu 2023 basuye imiryango y'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, bayigenera amafunguro, akaba ari igikorwa cyabereye mu karere ka Rwamagana. Basuye ndetse banafasha imwe mu miryango ibarizwa mu nkambi ya Nyabiheke ndetse basura n'abarwayi mu bitaro bya Masaka.
Mu 2024 basuye umuryango w'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, babaha inka, amafunguro ndetse banatera urubuto rw'igiti cy'umwembe mu rugo rwabo, bagurira abana 30 bafite ubumuga ibikoresho bibafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi harimo imbago n'utugari, bongera kandi guha abo bana 40 bafite ubumuga ibikoresho bitandukanye by'ishuri.
Shine Start Organization irakataje mu bikorwa by'urukundo aho muri uyu mwaka wa 2025 bamaze kwishyurira abarenga 100 ubwishingizi mu kwivuza, bakaba bateganya gutanga insimburangingo no kongera gufasha abana bafite ubumuga kubona ibikoresho by'ishuri.
Umuyobozi Mukuru wa Shine Start Organization, Ndahimana Derrick, yabwiye inyaRwanda ko imishinga bafite y'igihe kirekire harimo gukomeza gufasha abana bafite ubumuga, gusana amazu y'abatishoboye no gushingira bamwe mu bize imyuga ibyabateza imbere.
Kuwa 29 Werurwe 2025, Shine Start Organization yifatikanyije na Samu Zuby wateguye Comedy for Peace bishyurira abagera kuri 200 ubwishingizi bwo kwivuza mu karere ka Bugesera, kandi ni gahunda ikomeje. Ni igikorwa cyashimwe cyane n'Akarere ka Bugesera.
Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Bugesera, Angelique Umwali, yashimiye uru rubyiruko ku gikorwa cy'urukundo bakoze cyo gufasha abatishoboye.
Uyu muyobozi yabibukije ko u Rwanda n'Isi bigiye kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abasaba gukoresha imbuga nkoranyambaga bakarwanya abafite ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ndahimana Derrick ati "Hanyuma gahunda dufite twayise Save a Soul, ni ukwishyurira mutuelle abarenga 100, aba mbere 100 twabishyuriye kuwa Gatandatu, hanyuma izindi 100 tuzazishyura kuwa 18/04/2025 tuvuye i Nyamata kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi."
Mucyo Samson wamamaye nka Samu Zuby mu myidagaduro, yabwiye The New Times ko igikorwa cya Comedy for Peace yatangije kizakomeza kigere hirya no hino mu gihugu.
Ni igikorwa akora ashyigikiwe n'abanyarwenya batandukanye mu ntego yo gutoza, gukina no gutanga amakuru, akaba ari na byo asanga bikwiriye kuranga uruganda rwa Comedy. Mitsutsu, Aisha, Nyaxo na Rufendeke bari mu bamushyigikiye cyane muri Comedy for Peace yabereye muri Bugesera.
Comedy For Peace batanze mituweli 100 ku batishoboye bo mu Busegera hiyongerayo izindi 100 zatanzwe n'umuterankunga wifatanyije nabo
Samu Zuby yavuze ko Comedy for Peace izakomeza mu bihe bitandukanye
TANGA IGITECYEREZO