RURA
Kigali

N'uwagarukiye S1 afite amahirwe yo kuzabona Diplome mu mwaka umwe- Minisitiri Utumatwishima -VIDEO

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:27/03/2025 7:47
12


Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko hari gahunda iri kwigwaho ko abantu bacikishirije amashuri ya segonderi bashirirwaho uburyo bwo kwiga maze mu mwaka umwe nabo bakabona diplome.



Ibi Minisitiri  Dr. Utumatwishima yabitangarije mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Kimisagara ubwo yari yitabiriye gahunda ya [Igira ku murimo] Career Orientation Fair igamije gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo ndetse ikaba iri gufasha bamwe muri rwo kubona ibigo byo kwimenerezamo umwuga ndetse bakanabona akazi.

Minisitiri yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y’Uburezi, bidatsinze iyi gahunda nimara kwemezwa ubishaka yaracikishirije amashuri ya segonderi azaba afite amahirwe yo kwiga umwaka umwe maze agasohokana Diplome ndetse azi no gukora umwuga unoze.

 Yagize ati “Urubyiruko rutarangije Segonderi dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi vuba aha inzego zacu nizimara kubyemeza, umuntu wese wifuza dipolome wacikirije segonderi tugiye kuzana gahunda yo kwiga mu gihe kitarenze umwaka maze ukiga umwuga, ukanakora ibizamini maze ukabona dipolome ya segonderi.

Umuntu uzi ngo yagarukiye mu wa mbere, muri Tron Commun mu wa Kane, twayise ngo ni Secondary Degree+. Impamvu twongeyeho + ni uko uzajya arangiza ayo masomo agomba kuba yibitseho Diplome n’undi mwuga runaka azajya asohokana. Twatekereje ko ufite diplome ya Segonderi maze ugateranyaho n’uwo mwuga byakorohera kubona akazi''.

   ">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mizero phocas 4 days ago
    Ni mubinoze vuba turebeko umwanya twataye twiga udakineza kuba imfabusa
  • Muhigirwa Olivier4 days ago
    MIN.icyo gitekerezo ni inyamibwa kbsa courage
  • jeanboscoh339@gmail.com4 days ago
    byiza cyane
  • Uwera4 days ago
    Ibyo nibyo cyane bizafashabrshi
  • IRADUKUNDA Fabrice 4 days ago
    Twabatugize amahirwe cyane ibibintu nibyiza Kandi turabyishimiye cyane Ahubwo batugirire tuzatangire natwe muruku kwcyenda kuza imbere Ministry yacu turayishimiye cyane
  • Hope4 days ago
    Njye ndatekereza Minister yiganiriraga,kuko atayobewe Ijambo "diplôme"Icyo bivuze na profile ijyanye naryo iyariyo.Cyokora iyo yongeraho kwiga uwo mwaka1 ariko Wenda ukomekwa muri TSS uwurangijemo agahabwa igisa na diplôme A3, nahubundi se ayobewe ko hari abafite diplôme Ao bamwe bakiri kuisoko ryumurimo abandi bagiye kurangiza muri za TSS nahandi Leta yashizimbaraga?Izina "diplôme"siryo magic mu kibazo cy'ubushomeri rwose,nta kindi uretse kuritesha agaciro.
  • IRABARUTA Rachel 4 days ago
    Nukuri byaba ari byiza cyane ahubwo ni mubishyiremo ingufu nyinshi.Murakoze
  • Kiboke4 days ago
    Ikintu ntasobanukiwe kiragira giti?? Ese umuntu wese kumwaka yakikirijemo amashuriye azanjya yiga umwaka abona diplom nubwo yaba yaragarukiwe s1 Murakoze!!
  • Umuhoza yvonne4 days ago
    Wawooooh! Minister of education nizindi nzego mufatanya ikigiterezo ni cyiza Cyane mukirebe ho peuh. cyabantu bacikirije ba subire kwiga birakwiye kd biratunganye peuh Murakoze
  • Gilbert Uwiringiyimana 3 days ago
    Ese narangije amashuri 2 ya kaminuza Ntibishobokeko nkomeza ,iryo shami ryari muriyo kaminuza bakarifunga ntago bishobokako ibyangombwa by'amashuri narimaze kwiga nabibona. N.B:Ese konagiye kubibaza bakambwirako nabibona barafunze iryo shami nigaga. Mbaye mbashimiye mu gihe ngitegereje igisubizo cyanyu cyiza
  • IRATUZI 3 days ago
    Kbs byaba aribyiz kuko byafasha benshi pe mirakoze cyn bwn muyobozi Abdul lah
  • ELIE 3 days ago
    Ndi kwibaza ngo ese iyo diploma umuntu tuzajya aba ayifite azba yemerewe kwiga kaminuza? Cg nukwitwa ko yarangije Secondary gusa



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND