Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr. Utumatwishima Jean Nepo Abdallah yavuze ko hari gahunda iri kwigwaho ko abantu bacikishirije amashuri ya segonderi bashirirwaho uburyo bwo kwiga maze mu mwaka umwe nabo bakabona diplome.
Ibi Minisitiri Dr. Utumatwishima yabitangarije mu karere ka Nyarugenge mu
murenge wa Kimisagara ubwo yari yitabiriye gahunda ya [Igira ku murimo] Career
Orientation Fair igamije gukangurira urubyiruko kwihangira umurimo ndetse ikaba
iri gufasha bamwe muri rwo kubona ibigo byo kwimenerezamo umwuga ndetse
bakanabona akazi.
Minisitiri yavuze ko bafatanyije na Minisiteri y’Uburezi,
bidatsinze iyi gahunda nimara kwemezwa ubishaka yaracikishirije amashuri ya
segonderi azaba afite amahirwe yo kwiga umwaka umwe maze agasohokana Diplome
ndetse azi no gukora umwuga unoze.
Yagize ati “Urubyiruko rutarangije Segonderi
dufatanyije na Minisiteri y’Uburezi vuba aha inzego zacu nizimara kubyemeza,
umuntu wese wifuza dipolome wacikirije segonderi tugiye kuzana gahunda yo kwiga
mu gihe kitarenze umwaka maze ukiga umwuga, ukanakora ibizamini maze ukabona
dipolome ya segonderi.
Umuntu uzi ngo yagarukiye mu wa mbere, muri Tron Commun mu wa Kane, twayise ngo ni Secondary Degree+. Impamvu twongeyeho + ni uko uzajya arangiza ayo masomo agomba kuba yibitseho Diplome n’undi mwuga runaka azajya asohokana. Twatekereje ko ufite diplome ya Segonderi maze ugateranyaho n’uwo mwuga byakorohera kubona akazi''.
TANGA IGITECYEREZO