Ni ibisanzwe gushaka ko abantu b’ingenzi mu buzima bwawe bamenya umukunzi wawe bakanamwishimira, cyane cyane umuryango wawe. Iyo ababyeyi bawe bishimiye umukunzi wawe bakanabashyigikira, biragushimisha cyane. Nyamara muri aka kanya, hari ushobora kuba ari mu gahinda kuko ababyeyi be bamubwiye ko badashaka ko agumana n'umukunzi we.
Ibi
birababaza cyane, usanga hari n’ababyeyi baguhitishamo hagati y’umuryango
n’umukunzi wawe. Bakubwira ko nta na kimwe cyatuma bahindura ibitekerezo byabo.
Iyo bigenze uku rero, gufata umwanzuro biragorana, n’ubwo umukunzi wawe
umukunda kandi hari byinshi mwanyuranyemo, ariko ntiwakwirengagiza ababyeyi
bawe n’ibyo bagukoreye byose.
Aha rero ushobora kwibaza uti: “ese umukunzi wanjye mpite mureka koko nk’uko ababyeyi banjye babinsabye?” Nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Hope Line, dore uko wakwitwara mu gihe ababyeyi bawe batishimiye umukunzi wawe:
Icya mbere ni uko, uko waba urakaye kose, ntugafate umwanzuro wo gukomeza gukundana n’umukunzi wawe mu ibanga maze ngo ubeshye ababyeyi bawe ko mwatandukanye.
Uko byagenda kose igihe kizagera bimenyekane, aho bishobora guteza impaka z’urudaca mu muryango wanyu cyangwa se na none umukunzi wawe nawe agatangira kubifata nabi abona ko utewe ipfunwe nawe bishobora no guteza ibibazo mu rukundo rwanyu. Niba uhisemo kugumana nawe, ni byiza ko utabigira ibanga.
Na none tekereza ku kuganira n’ababyeyi bawe kuri iki kibazo. Birumvikana kurakarira ababyeyi bawe mu bihe nk’ibi, ariko na none si byiza guhita ubarakarira ngo wumve ko batakwifuriza ibyiza.
Ababyeyi bawe baragukunda. Icyo ugomba kuzirikana ni uko baba baranyuze mu buzima butandukanye n’ubwo uri gucamo ndetse bazi byinshi kukurusha.
Mbere yo kugira umwanzuro ufata, banza umenye umwanya wihariye ababyeyi bawe bafite mu buzima bwawe, ntabwo aria bantu basanzwe ku buryo wahita ubareka gutyo gusa.
Na none kandi ntabwo bakwanga, ababyeyi benshi usanga bakora ibi kubera guhangayikira abana babo, bibaza niba koko uwo wita umukunzi wawe agukunda cyane cyane ku ban aba abakobwa, baba bagerageza kukurinda agahinda ushobora kuzaterwa n’urukundo, ibishuko, n’ibindi.
Ababyeyi bawe bashobora kuba baragiye bakundana n’abantu ariko bikarangira mu buryo butari bwiza, ndetse bazi byinshi mu rukundo wowe utazi, mu gihe rero bakubujije gukundana n’umuntu runaka, si ukukwanga ahubwo ni mu buryo bwo kukurinda, ugomba nabyo kubitekerezaho maze ukabigenzura ku giti cyawe, ushobora kuzatungurwa no gusanga ibyo bakubwiraga bituma badakunda umukunzi wawe ari ukuri.
Nyuma yo kubiganiraho n’ababyeyi bawe, wamaze kumva ibyo bashinja umukunzi wawe n’impamvu batamushaka, noneho nawe ni umwanya wo kubabwira ibyo umukundira, ibyiza byose bye, ndetse ukabumvisha ko batagomba guhangayika.
Ababyeyi bawe bashobora
kuguha impamvu zitumvikana zo kwanga umukunzi wawe batamukunda gusa kuko
batagize amahirwe yo kumenya byinshi kuri we, ariko nyuma yo kubasobanurira
neza icyo umukundira, bashobora guhindura ibitekerezo maze bagashyigikira
urukundo rwanyu.
Mu guhe uri kubwira ababyeyi bawe impamvu ukunda umukunzi wawe, gerageza gucunga amagambo uvuga, wirinde kurengera n’ubwo waba urakaye rwose.
Urugero: ushobora nko kubabwira igihe umukunzi wawe yagufashije ubwo wari ukeneye ubufasha, cyangwa ukababwira uburyo agushyigikira. Ikindi ni uko mu gihe muri kuganira, ugomba kubabwira ko umukunzi wawe ari ibyishimo byawe bityo ko wifuza ko babashyigikira.
Baza ababyeyi bawe icyo umukunzi wawe yakora kugira ngo bamwizere. Niba ababyeyi bawe bahangayitse bibaza niba koko uwo mukunzi wawe atazaguhemukira, maze bakakubwira ko bashaka kumenya neza ko nta kibi kizakubaho, iki gihe ni byiza.
Ugomba kubizeza ko umeze neza kandi ko nta kibi kizakubaho. Ariko niba ababyeyi bawe bari gusaba ibitu bikomeye, nko kubwira umukunzi wawe guhindura idini, cyangwa ibindi, ni byiza ko ubanza kubiganiraho nawe kugira ngo bitazatera ibibazo.
Irinde gufata uruhande rumwe ubogamiraho hagati y’umukuzi wawe n’ababyeyi bawe. Ni ngomwa kumenya ko haba ababyeyi bawe ndetse n’umukunzi wawe bose ari ingenzi mu buzima bwawe, wikwita ku mukunzi wawe ngo wibagirwe ababyeyi cyangwa ngo wumve ibyo ababyeyi bawe bakubwira byose ngo utenguhe umukunzi wawe.
Ahubwo icyo ugomba gukora ni ukugerageza kwihangana, ugashaka uburyo bwiza bwo kubabera umuhuza mwiza maze bagakundana aho guhangana.
Na none kandi, ugomba guha ababyeyi bawe umwanya, bishobora kubafata igihe kubona ibyiza by’umukunzi wawe, kumwizera no kumwiyumvamo.
Uko iminsi igenda yicuma niko ababyeyi bawe bazagenda babona ko iyo uri kumwe n’umukunzi wawe uba wishimye, ndetse babashe no kubona ukuntu urukundo rwanyu ari urw’ukuri, nyuma na nyuma bazemera kubashyigikira.
Kurikiza amarangamutima yawe mu gihe ababyeyi bawe bazne guhindira ibitekerezo. N’ubwo ibi bitoroshye, ariko ugomba kugira umutima ukomeye maze ugafata umwanzuro utazigera wicuza mu buzima bwawe.
Uri umuntu mukuru, bivuze ko uzi ikigufitiye akamaro kuruta ibindi ikirenzeho kandi ukaba wanakwifatira imyanzuro yawe ku giti cyawe.
Igihe nta kindi wakora ngo wumvisha ababyeyi bawe ko bagomba kugushyigikira mu rukundo rwawe, bishobora kukugora gufata umwanzuro.
Umwanzuro wese wafata hano, ushobora kukugiraho ingaruka mu buryo runaka, ariko icya mbere ugomba kwitaho ni ukumvira umutima nama wawe, ugafata umwanzuro utazigera wicuza na rimwe.
Iki gihe bizagusaba imbaraga zidasanzwe ariko, nufata umwanya uhagije ugatekereza ku mwanzuro mwiza ugomba gufata, bizagufasha cyane.
Ni ibintu bibabaje cyane, kujya kwerekana umukunzi wewe ku babyeyi bawe, ariko ntibigende uko wabitekerezaga, ababyeyi bawe ntibamwishimire.
Ushobora kumva ucitse integer ndetse bikaba byanagukoresha amakosa akomeye, ariko mu gihe ubihaye umwanya ukagerageza kumva ababyeyi bawe no kubumvisha impamvu zifatika bagomba kubashyigikira, bashobora kubona ko bibeshyaga maze bagahindura ibitekerezo. Nyamara mu gihe ibi byose byanze, icya nyuma ni ukumvira umutima nama wawe.
TANGA IGITECYEREZO