RURA
Kigali

Jay C yahishuye uko kudacika intege kwa Tom Close kwamubereye imvano yo kwinjira mu muziki -VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/03/2025 9:57
0


Umuraperi Muhire Jean Claude [Jay C], yatangaje ko kuva akiri ku ntebe y'ishuri mu mashuri yisumbuye yumvaga ibihangano bya Muyombo Thomas [Tom Close] kandi akabona uburyo ahozaho mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga, byatumye ubwo yatangiraga gukora Hip Hop yarishyizemo ko nta kintu kizamuca intege uko byagenda kose.



Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na InyaRwanda, nyuma y'uko aririmbye mu ndirimbo 'Agaca' Tom Close yamuhurijemo na mugenzi we Khlafan, iri mu zitegura Album ya cyenda uyu muririmbyi agiye gushyira ku isoko. 

Mu bihe bitandukanye bamwe mu bahanzi bagiye bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko Tom Close yababereye ikitegererezo mu miziki, kandi ko guca bugufi kwe hejuru y'inshingano afite muri Leta, bibaha umukoro wo kutiremereza. 

Ibyo Jay C avuga anabihuza na Bull Dogg uherutse kubwira InyaRwanda, ko kuba Tom Close bamaze gukorana indirimbo ebyiri zirimo 'Cinema' na 'Igikomere' ari ikimenyetso cy'uburyo yizereye mu mpano ye akamuha amahirwe. Kandi, ko imikoranire nawe yoroshye, biri mu mpamvu iyo amwitabaje buri gihe abyumva vuba.

Jay C yasobanuye ko yatangiye kumva ibihangano bya Tom Close akiri mu mashuri yisumbuye atarangira umuziki, kandi ko kuva yamumenya yamubonyeho kudacika intege, byatumye kwinjira mu muziki we byaroroshye kuko yari afite uwo areberaho.

Ati "Ndi mu mashuri yisumbuye naramwumvaga kandi yari umusitari munini cyane. Icyo kintu cyo kudacika intege, cyo kutarekura ni ikintu n'ubwo ntagifashe neza, ariko ni isomo ryiza yampaye n'ubwo hari mu ntera ariko nacyize neza."

Uyu muraperi yasobanuye ko kuba Tom Close yaramuhisemo bagakorana indirimbo 'Agaca' ikanaririmbamo Khalfan bigaragaza urwego rwe rwo guca bugufi.

Ati "Kuba yarahuje nanjye uri ku rwego nk'urwanjye, kandi yarasohotse ku rupapuro rw'ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri, akaba ayobora ikigo nka kiriya, akavuga ati uyu mugabo ngomba kumushyira kuri iyi ndirimbo (ni ibintu bidasanzwe)."

Yavuze ko iriya ndirimbo 'Agaca' atari yo ya mbere yari agerageje gukorana na Tom Close, kuko hari n'indi' bateguye ariko itararangira. Jay C yavuze ko yatunguwe n'uburyo Tom Close yitwaraga muri 'studio' kuko yamugaragarije ko ari umuhanzi mugenzi we.

Ati "Yarambwiraga ati tuza turi bamwe. Ubwo rero icyo kintu cyo kudacika intege, cyo kutarekura urumva ni ikintu n'ubwo ntagifashe neza ariko ni isomo ryiza yampaye."

Jay C ni umwe muraperi nyarwanda umaze igihe kinini mu muziki. Yatangiye kumenyekana mu myaka ya za 2010, aho yagaragaye nk’umwe mu baraperi bari bafite ubuhanga mu njyana ya Hip-Hop. Mu bihe bitandukanye, yakoze indirimbo zakunzwe, ndetse anakorana n’abahanzi bakomeye mu Rwanda.

Mu ndirimbo ze zakunzwe harimo iyo yakoranye na Bruce Melodie yitwa ‘I’m Back’, igaragaza uburyohe bw’ibisigo n’injyana igezweho. Uretse iyo ndirimbo, Jay C yagiye akora izindi nyinshi zagize uruhare mu guha Hip-Hop nyarwanda imbaraga.

Uyu muraperi arimo gutegura Album nshya ari kumwe na Green P, umwe mu baraperi b’inararibonye mu Rwanda. Iyi Album ni imwe mu mishinga yitezweho gusubiza Jay C ku murongo w’abaraperi bakomeye mu gihugu, cyane ko amaze igihe asubira ku isoko ry’umuziki nyuma yo kuba atari agaragara cyane.

Mu rugendo rwe, Jay C yagiye agaragaza ko ari umuraperi ushaka kwitandukanya n’imyidagaduro ishingiye ku kinyoma, ahubwo agashyira imbere umuziki ushingiye ku mpano n’ubuhanga.

Ni mu gihe Tom Close ari umwe mu bahanzi b’abahanga kandi b’abanyempano bashinze imizi mu muziki nyarwanda. Uyu mugabo yatangiye kumenyekana cyane kuva mu myaka ya za 2007, ubwo yari umwe mu bahanzi bakoraga injyana ya RnB na Afrobeat mu buryo bw’umwimerere.

Yamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo zirimo Kuki, Mbwira, Ndakubona, Si beza, Baza n’izindi. Mu 2011, Tom Close yabaye umuhanzi wa mbere wegukanye igihembo cya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS), icyo gihe cyari gikomeye mu muziki nyarwanda.

Ni umwe mu bahanzi nyarwanda bafite album nyinshi kuko yakoze izigera kuri eshanu, harimo Kuki, Sibeza, Ndamutakamba, Ntibanyurwa n’izindi.

Jay C yatangaje ko yumvise ibihangano bya Tom Close kuva akiri mu mashuri yisumbuye
 

Jay C yavuze ko yakozwe ku mutima n’imyitwarire ya Tom Close bituma amwigiraho amasomo akomeye 

KANDAHANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA JAY C

">KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AGACA’ TOM CLOSE YAHURIJEMO JAY C NA KHALFAN

">  





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND