Mu gihe benshi bibwira ko imbwa n’injangwe ari amatungo adashobora kumvikana, ubushakashatsi bushya bugaragaza ko bishobora kubana neza. Icyakora, kugira ngo umubano wazo ube mwiza, ni ngombwa kwita cyane ku nyungu z’injangwe kurusha iz’imbwa.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 748 bo mu Bwongereza no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwerekanye ko abenshi babona imbwa zabo n’injangwe zabo bifitanye umubano mwiza. Ku gipimo cy’ubucuti kiri hagati ya 1 na 10, ahenshi byagarukiye hagati ya 5 na 8, aho ibipimo biri munsi ya 4 byari bike cyane.
Nubwo hari amatungo yagaragaye ko akundana cyane akanasangira ibiryo. Ibi bisobanura ko abantu badakwiye kwitega ko imbwa n’injangwe zabo zizajya ziryama zifatanye, ahubwo ko umutekano n’ubwiyunge buhagije nk'uko tubikesha Fear free happy homes.
Uburyo bwo gutuma imbwa n’injangwe zibana neza
Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo injangwe yisanzuye ku mbwa, umubano wazo uba mwiza. Iyo habayeho urugomo, ahanini ruturuka ku njangwe, ikaba ari yo igaragaza ko idatekanye. Iyo bibaye, nyirayo aba akwiriye gukora ibishoboka byose kugira ngo umwuka mwiza usubireho.
Dr. Zazie Todd, impuguke mu miterere y’amatungo, asobanura ko niba injangwe igaragaza ibimenyetso by’uburakari, ari ikimenyetso cy’uko yumva iri mu kaga. Yongeraho ko ari ingenzi gutegura urugo ku buryo injangwe ibona aho guhungira igihe ishaka kuba yonyine, nko gushyiraho ahantu hejuru cyangwa inyuma y’intebe aho imbwa itagera.
Guhuza imbwa n’injangwe mu buryo burambye
Ubushakashatsi bwerekanye ko imbwa n’injangwe zibana neza cyane iyo zimenyanye hakiri kare, injangwe ikiri nto. Niba ushaka kongera itungo mu rugo, ni byiza kwitondera guhitamo irishobora kumvikana n’irindi.
Mu gihe uzana imbwa mu rugo rurimo injangwe, ni ingenzi kugenzura niba iyo mbwa isanzwe yitwara neza ku Kandi matungo. Niba ari akabwana k’imbwa, ni ngombwa kugatoza kutabangamira injangwe hakiri kare.
Muri rusange, nubwo imbwa n’injangwe zifite imiterere itandukanye, birashoboka ko zibana neza iyo uburenganzira bwazo bwubahirijwe, by’umwihariko ku njangwe. Kumenya imitekerereze y’aya matungo yombi ni ingenzi kugira ngo habeho ituze n’umutekano hagati yabyo.
TANGA IGITECYEREZO