RURA
Kigali

Impamvu abantu benshi batinda gushinga urugo, ingaruka bigira n’inama

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/03/2025 13:42
0


Mu myaka ya vuba, bigaragara ko umubare w’Abanyarwanda batinda gushaka ukomeje kwiyongera. Ibi ntibigaragara mu Rwanda gusa, ahubwo ni ikibazo cyugarije ibihugu byinshi ku Isi.



Impuguke mu by’imibereho y’abantu, ubukungu ndetse n’ubuzima bw’imyororokere, zerekana ko gutinda gushaka bigira ingaruka ku bantu ku giti cyabo ndetse no ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Impamvu ya mbere ivugwa cyane ni ukwifuza kubanza kwiteza imbere mu bukungu no mu mashuri. Nk’uko ubushakashatsi bw'Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare NISR bwakozwe mu 2022 bubigaragaza, 65% by’urubyiruko rw’u Rwanda rwumva ko rutiteguye kurushinga kubera ibibazo by’ubukungu no kubona akazi. Ibi byiyongera ku mpinduka z’imyumvire, aho bamwe bahitamo kubanza kwiyitaho, kwiga no kwishimisha mbere yo gushinga urugo.

Hari kandi ibibazo by’umutekano w’akazi n’ubushomeri. NISR ivuga ko ubushomeri mu rubyiruko bwageze kuri 21% mu mwaka wa 2023, bituma benshi batagira ubushobozi bwo gutangiza urugo. Ntitwakwirengagiza n’ubwoba bamwe bagira bwo gushinga umuryango kubera amakimbirane yo mu ngo cyangwa ihohoterwa no gutinya gifata inshingano.

Impuguke z’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) zigaragaza ko umugore ugejeje ku myaka 35 ubushobozi bwo gusama bugabanyuka ku gipimo kiri hejuru ya 50%. Ku mugabo nawe bishobora guteza ibibazo byo kubyara umwana ufite ibibazo ahanini bitewe nuko intanga zigenda ku muvuduko wo hasi uko umuntu agenda asaza nk'uko tubikesha 'British Fertility Society'.

Gutinda gushaka bishobora gutuma abagore n’abagabo bahura n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe birimo kwiheba n’agahinda gakabije kava ku gitutu cy’imiryango n’abaturanyi nk'uko tubikesha The Guardian.

Ku rwego rw’igihugu, uko abantu batinda gushaka no kubyara, bishobora gutuma umubare w’abaturage bagira uruhare mu musaruro w’igihugu ugabanyuka. Ibi bibaho cyane mu bihugu nk’u Buyapani, aho abaturage barenga 29% bafite hejuru y’imyaka 65 nk'uko bitangazwa Umuryango w'Abibumbye (UN) mu 2023. Icyo gihugu cyamaze gushora miliyari 2 z’amadolari mu guhangana n’ingaruka zo gutinda gushaka no kubyara.

Mu gihe cya vuba aha, Koreya y’Epfo iri mu bihugu bifite urwego ruto rwo kubyara, aho umugore abyara abana batarenga 0.72, bituma leta itanga inkunga ya miliyoni zirenga 13 z'Amadolari kuri buri muryango ugiye gushingwa no kubyara umwana.

Impuguke zisaba ko hashyirwaho gahunda zizamura amahirwe y’akazi ku rubyiruko, kongera amahugurwa ku ndangagaciro z’urugo no gutanga inkunga ku miryango mito ibinyujije mu nguzanyo zoroshye no gufasha abashyingiranywe kubona ibikoresho by’ibanze byo gutangira urugo.

Gutinda gushaka si ikibazo cyoroshye, ariko gishobora gukemurwa binyuze mu bufatanye bw’inzego za leta n’abikorera kugira ngo ejo hazaza h’igihugu harusheho kugira icyizere.Ubushomeri mu rubyiruko buri mubituma urubyiruko rutinya gushakaAbenshi bashyira amashuri imbere bigatuma batinda gushinga ingo bamwe bakanabireka burunduAmakimbirane yo mungo ari mu bitera ihahamuka muri benshi mu rubyiruko bigateza bazibukira gushinga ingo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND