Nyuma yo gutandukana n’umudage Trosten Frank Spitller, inkuru irasa nk’aho igiye kwisubiramo ku byabaye muri 2015 aho u Rwanda rwananiwe kugumana Stephen Costantine maze ibyo yari amaze kubaka mu mupira w’u Rwanda bigasenyuka mu isegonda rimwe.
Ku itariki 21 Mutarama 2025 ni bwo abakunzi ba ruhago mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" bakiyiye inkuru mbi ko umudage watozaga Amavubi atagikomezanyije nayo kubera byinshi bitumvikanyweho mu masezerano yashakaga kongera.
Nyuma yo
kudakomezanya n’u Rwanda, umutoza wamusimbuye ni Umubirigi Adel Amrouche ufite
amamuko mu gihugi cya Algeria. Mu mikino ibiri Adel Amrouche amaze gutoza
ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi" amaze kubona inota rimwe gusa mu manota ane
kuko yanganyije na Lesotho igitego 1-1, atsindwa na Nigeria ibitego 2-0.
Ubwo yafataga
ikipe y’igihugu y’u Rwanda "Amavubi", Adel Amrouche yasanze iri ku mwanya wa
mbere mu itsinda C mu gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera USA,
Canada na Mexico. Ni itsinda ririmo ibihugu bikomeye nka Nigeria, Benin, South
Africa, Lesotho, u Rwanda na Zimbabwe.
Imikino ibiri
Adel Amrouche amaze gutoza u Rwanda nayo ni iyo gushaka itike yo kujya mu
gikombe cy’Isi ariko n’ubwo u Rwanda ari urwa kabiri mu itsinda C, Africa y’Epfo ya mbere yamaze kurushyiramo ikinyuranyo cy’amanota atanu kandi nta
kanunu ko u Rwanda rwakuramo ayo manota ukurikije imikinire rwagaragaje mu
mikino ibiri rumaze gukina ku bwa Adel Amrouce.
Iyi nkuru y’uko
abanyarwanda batangiye kubabazwa no kubona imikino y’Amavubi adafite umutoza
Trossten Frank Spitller, irasa neza n'iyo muri 2015 ubwo u Rwanda rwatandukanaga na Stephen Constantine wari umaze kugira umupira w'u Rwanda indorerwamo ya
Africa ariko yamara kugenda bigasaba imyaka 9 kugira ngo rwongere kubona
umutoza nka Trosten Frank Spitller.
Ku bwa Stephen
Constantine, nabwo u Rwanda mu mupira w'amaguru rwari rufite umwuka mwiza
nk'uwo ku bwa Trosten Frank Spittler.
Ubwo yageraga mu
Rwanda, umukino we wa mbere, Stephen Constantine yatsinze ikipe y'igihugu ya
Libya ibitego bitatu ku busa, ubwo bashakaga itike yo kujya mu gikombe cya
Afurika, byari biteganyijwe ko cyari kubera muri Morocco, kikaza kubera muri
Guinea Equatorial kubera icyorezo cya Ebola cyavugwaga muri Morocco.
Umukino wa kabiri
yatoje ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', wari umukino wa gicuti wahuje u
Rwanda na Gabon. Icyo gihe Gabon yari yanamanuye i Kigali intwaro nka
Pierre-Emerick Aubameyang wari umeze neza muri Brussia Dortmund, ariko ibyo
ntabwo byakanze Stephen Constantine kuko yatsinze Gabon igitego kimwe ku busa
cya Jacques Tuyisenge.
Nyuma y'ibyumweru
kimwe, Stephen Constantine n'Amavubi ye bagiye muri Gabon yari igifite
Pierre-Emerick Aubameyang, ayisigira impamba y'igitego kimwe ku busa, igitego
cyatsinzwe na Medie Kagere.
Nyuma yo
kwahuranya Gabon inshuro ebyiri, Stephen Constantine yikojeje muri Congo
Brazzaville mu mikino yo gushaka itike y'Igikombe cya Africa AFCON, ntabwo
yahiriwe kuko u Rwanda rwatsinzwe na Congo Brazzaville
Nubwo Stephen
Constantine yari yatsindiwe muri Congo Brazzaville, yatashye akubita agatoki ku
kandi, nuko na Congo igeze mu Rwanda ayitsinda ibitego bibiri ku busa,
abifashijwemo na Ndahinduka Michael (Bugesera) Na Meddie Kagere.
Nyuma y'uko
amakipe yombi yari agize ibitego bibiri, u Rwanda rwasezereye Congo Brazzaville
muri Penaliti. Ibyo gukomeza ku Rwanda ntabwo byajemo amahirwe, kuko rwagonzwe
n'ikibazo cy'uko rwakinishije umukinnyi ufite ibyangobwa bibiri nuko Congo
Brazzaville, ikomeza mu gikombe cya Afurik ityo ariko itashoboye gutsinda u
Rwanda.
Izo ntsinzi
zisukiranyaga gutyo, zarangiranye n'igenda rya Stephen Constantine mu 2015 aho
ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' yatangiye gutsindwa
umusubirizo. Nyuma yo kugenda kwa Stephen Constantine, u Rwanda twatojwe
n'abatoza batandukanye nka Johnathan McKinstry, Mashami Vincent, Carlos Alós
Ferrer, Antoine Hey n'abandi batigeze bahabwa amasezerano, gusa ibyishyimo
byarabuze, ahubwo amarira aba yose ku bakunzi b'ikipe y'igihugu 'Amavubi'.
Nyuma yo kugenda kwa Stephen Constantine byasabye imyaka ikenda ngo u Rwanda rwongere kubona umutoza ukina umupira unyuze abanyarwanda. Ubwo yatozaga ikipe y'igihugu y'u Rwanda "Amavubi", Torsten Frank Spittler uretse imikino ibiri ya Benin yatsindiwe muri Cote d'Ivoire, mu gushakla itike yo kujya mu gikombe cy'Isi no gushaka itike y'igikombe cya Africa, nta wundi mukino yatsinzwe.
Mu
mikino y'amarushanwa uyu mutoza yakinnye, yatsinze Afurika y'Epfo na Lesotho na
Nigeria imbere y'abafana bayo, naho amakipe nka Libya, Nigeria mu Rwanda na
Mozambique anganya nu Rwanda.
Mu gushaka itike
y'Igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada
na Mexico, Frank Spittler n'Amavubi yasize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu
itsinda H ririmo amakipe y'ibigugu nka Nigeria, Afurika y'Epfo, Benin, Mozambique na Lesotho.
Mu gushaka itike
y'Igikombe cya Africa AFCON ya 2025, nabwo Amavubi ya Torsten Frank Spittler
yasoreje ku mwanya wa Gatatu inyuma ya Benin na Nigeria, ariko u Rwanda rubura
itike yo kujya mu gikombe cya Africa kubera rwannganyaga amanota umunani na
Benin ariko Benin ikaba iaritwaye neza kurusha u rWanda mu mikino yahuje ibi
bihugu byombi.
Imikino ibiri umutoza mushya w'Amavubi Adel Amrouche amaze gutoza iraca amarenga ko nyuma yo gutakaza umutoza Trissten Frank Spitller Ikipe y'igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', ishobora gusubira mu bihe yari imazemo imyaka icyenda byo kujya itsindwa umusubirizo.
Ndetse bikongera kugora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu
Rwanda 'FERWAFA', kongera kubona umutoza mwiza uri ku rwego rwa Torsten Frank
Spittler cyangwa Stephen Constantine
Umusaruro w'umutoza wasimbuye Trossten Frank Spitller uteye isoni
Mu manota atandatu adel Amrouche amaze gusarura rimwe gusa
Trossten Frank spitller yasize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu gushaka itike yo kujya mu gikombe cy'isi
Byasabye imyaka icyenda kugira ngo u Rwanda rubone uwo gukorera mu ngata Stephen Costantine
TANGA IGITECYEREZO