RURA
Kigali

Dore impamvu gushimira bigomba kukubera ingeso

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:23/03/2025 7:32
0


Uyu munsi, Isi irihuta cyane, haba mu iterambere ndetse no mu buryo abantu bakora. Usanga ibi byibagiza abenshi no gushimira ku bintu byiza bafite mu buzima. Nyamara gufata umwanya wo gushimira bifite byinshi bivuze haba kuri wowe n'abandi bantu muhura mu buzima bwa buri munsi.



Ese ujya wibuka gushimira? Haba abavandimwe bawe, ababyeyi bawe, abana bawe, cyangwa abo mukorana, ni byiza kubabwira uti "Murakoze", mu gihe hari ikintu cyiza bagukoreye. Abenshi bishyizemo ko gushimira biri ngombwa ku bintu birenze gusa, nk'igihe wakiriye impano idasanzwe, cyangwa umuntu akagufasha mu gihe wari uri mu bibazo. Nyamara no mu tuntu duto, "Murakoze" iba ingirakamaro cyane.

Wakuze ababyeyi bawe, abavandimwe bawe bakuru, abarimu, ndetse n'abandi bakubwira ko gushimira bigomba kukubera ingeso. Nyamara ushobora kuba wumva bitari ngombwa. 

Dore impamvu z'ingenzi gushimira bigomba kukubera ingeso nk'uko tubikesha ikinyamakuru Times of India:

Icya mbere ni uko gushimira bishobora kugufasha kubungabunga ubuzima bwawe bwo mu mutwe. Ubushakashatsi bugaragaza kogushimira byongera amarangamutima y'ibyishimo. Abantu bafata gushimira nk'umuco, bakunda kubona no kwita ku bintu byiza kuruta ibibi, bikaba bibagabanyiriza ibyago byo kurwara indwara z'agahinda gakabije, n'imihangayiko.

Gushimira kandi, bituma abandi bumva bamerewe neza ndetse bumva ko ari ab'umumaro mu buzima. Iyo umuntu agukoreye ikintu cyiza, ushobora kumva ijambo "murakoze" ntacyo rivuze, ariko uwo uribwiye rimwongerera icyizere mu buzima, akumva ko ubufasha wamuhaye bwari ingirakamaro kandi akiyumvamo ko ari uw'ingenzi.

Ikindi ukwiye kumenya ni uko gushimira bifasha mu kubaka umubano mwiza n'abandi. Uzumva abantu bavuga ngo uriya muntu aritonda, cyangwa ngo agira umutima mwiza kubera ko gusa akunda gushimira buri wese umukoreye ikintu cyiza n'ubwo kitaba kirenze.

Gushimira ni ni uburyo bwiza bwo gutuma abantu bakubonamo icyiza, bakagukunda, bakakwizera, ndetse no kuba incuti nabo bikaba byakoroha.

Ni byiza guhora wibuka kuvuga "Murakoze" buri gihe, haba ku bantu uruta n'abakuruta. Nibikubera ingeso, ubuzima bwawe buzarushaho kuba bwiza ndetse urusheho kugira ubuzima bwishimye, kandi abana neza n'abandi.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND