Muri Suwede, hoteri izwi nka Treehotel igizwe n’inyubako zidasanzwe zubatswe mu biti, yihariye inzu yitwa Mirrorcube, igishushanyo cyihariye cyakozwe na Tham & Videgard Arkitekter.
Iyi nzu y’akataraboneka ifite uburebure bwa metero 4 kuri 4 kuri 4 ikozwe mu byuma byoroheje bya aluminium, ikaba iri hejuru mu giti. Igihangano cyayo cyihariye ni ikirahure kiyigize gusa ibyo bigatuma bigorana kuyibona kuko isa n’ihishe mu biti.
Icyumba gifite ibirahuri binini igice cy’imbere cy’iyi nzu cyakozwe mu mbaho za plywood gifite ibirahuri binini 'Architectuul.com' Igishushanyo cyayo gishingiye ku kirahure gishobora kugaragaza ibidukikije, bituma iyo urebye inyuma bisa n’aho nta nzu ihari.
Kubera ko ibirahure bishobora kuba ibyago ku nyoni, Mirrorcube yahawe umwenda wihariye wa ultraviolet uboneka gusa ku nyoni, bityo bikayirinda kugongana nayo.
Iyi nzu yagenewe abantu babiri, ikaba ifite uburiri bubiri, ubwiherero buto, icyumba cyagenewe kwicaramo, ndetse n'amadarasa yo hejuru afasha abashyitsi kwishimira icyerekezo cy’ishyamba. Nubwo iri hejuru mu giti, Mirrorcube ifite ikiraro cy’imigozi kiyihuza n’igiti kiri hafi.
Treehotel iherereye hafi y’Umurongo wa Arctic, izwiho kwimakaza ibishushanyo bishya kandi bitangiza ibidukikije, bikaba ari yo mpamvu Mirrorcube ari imwe mu nyubako zifite umwihariko.
Abakunda ubugeni bw’inyubako n’ikirere cy’ishyamba bayibonamo ahantu ho gusohokera hadasanzwe
TANGA IGITECYEREZO