Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n'umwanditsi w'ibitabo, Furaha Berthe, wanyeyekanye cyane mu ndirimbo zitandukanye nka Asante, Humura na Nitakwenda, yashyize hanze indirimbo nshya yise “Ntabwo Tureshya".
Furaha Berthe ni umubyeyi ukunda Imana n’abantu ariko by’umwihariko akaba ashimishwa bikomeye no kugira ubutumwa bwiza atanga abinyujije mu ndirimbo zihimbaza Imana. Uyu muhanzikazi wo mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi, yiyemeje gususurutsa abantu no gutambutsa ubutumwa bwiza abinyujije mu ndirimbo.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Furaha Berthe wiyandikira indirimbo ze yavuze ko impano ye yo kwandika itahagarariye mu kwandika indirimbo gusa, ahubwo ni umwanditsi w’ibitabo, akaba yaratangiriye kuri Magazine iteguranye ubuhanga yise “Gutambutsa Ubutumwa bw'Ibyiringiro (N0: 001 July 2024)”.
Uyu muhanzikazi ubarizwa mu Itorero ry'Abadivantiste b'Umunsi wa Karindwi ni umwanditsi w’umuhanga w'ibitabo n'indirimbo. Aheruka gusohora igitabo yise "Furaha Berthe Magazine, ku itariki 7 Nyakanga 2024, akaba ari icyegeranyo cy’ibikorwa byose amaze kugeza ku bakunzi be.
Furaha yararikiye abakunzi be gukurikirana indirimbo ye yamuritse kuri uyu wa 20 Werurwe 2025, yise “Ntabwo Tureshya". Avuga ko iki gihangano cye yagihanze ashaka kwigisha no kwibutsa abantu gukundana no kunyurwa nibyo bafite.
Yagize ati: “Imana yaturemye mu buryo butangaje, iduha impano zitandukanye kandi zikoreshwa mu burwo bwinshi butandukanye ngo tugere ku byo dukeneye. Ariko ibi ntabwo bikwiriye kudutandukanya no kwiremamo ibice. Buri wese hano ku isi afite umugisha we, icyo dukwiriye ni gusaba Uwiteka kunyurwa n’ibyo yaduhaye.”
Furaha Berthe kandi yagiye atsinda amarushanwa menshi mu byo kwandika. Afite byinshi yagiye yandika, n’ibyo agikomeje kwandika, ubu ukaba wabisanga ku rubuga rw'ishuri rye yashinze "Busy Bees Foundation School" (https://bbfspace.org/) abereye Umuyobozi Mukuru.
Yavuze ko kandi ari hafi gusoza igitabo, kikaka kigaruka ku muryango. Ni igitabo azamurika mu minsi iri imbere, akaba ari no gutegura igitaramo cyo guhimbaza Imana mu kwezi kwa Kanama. Ibi bikorwa byose, avuga ko abigeraho kubera Imana imuha imbaranga.
Furaha kandi yavuze ko aboneyeho gushima Imana cyane ndetse n’abagiye bamuba hafi bakanamufasha mu rugendo rwe, kugeza uyu munsi.
Ibihangano bya Furaha byose wabisanga ku rukuta rwe rwa Youtube yise "FURAHA BERTHE", naho Furaha Berthe Magazine mwayisanga ku biro by’urugaga rw’abanditsi mu Rwanda biherereye i Remera.
Uretse kuba umuhanzi n'umwanditsi w'indirimbo, Furaha Berithe ni n'umwanditsi w'ibitabo mwiza
REBA INDIRIMBO NSHYA "NTABWO TURESHYA" YA FURAHA BERTHE
TANGA IGITECYEREZO