RURA
Kigali

Icyihishe inyuma y'urugendo rwa Sherrie Silver mu Bwongereza na Czech Republic

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/03/2025 10:34
0


Umubyinnyi Mpuzamahanga wamamaye nka Sherrie Silver yatangaje ko yasubiye mu gihugu cy’u Bwongereza mu bikorwa bishakimiye ku muziki no kwagura umuryango yashinze wa ‘Sherrie Silver Foundation’, ndetse azagera no muri Czech Republic mu kazi ka Televiziyo.



Uyu mukobwa yahagurutse ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, aho yaherekejwe n’abana basanzwe babarizwa mu muryango yashinze, ndetse n’abandi banyuranye. 

Mu butumwa yatambukiye ku rubuga rwe rwa Instagram, yagaragaje ko gusezera kuri aba bana byaranzwe n’amarangamutima, ‘ndetse bazamukumbura’. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Sherrie Silver yavuze ko yagiye mu Bwongereza mu rugendo rw’ibikorwa bye bya buri munsi, ndetse azakomereza mu gihugu cya Czech Republic, kuko hari ibikorwa bijyanye no kwamamaza azakora kuri Televiziyo yahawe.

Ati “Mbere na mbere ngiye kujya i Londres mu Bwongereza, hanyuma nzakomereza muri Czech Republic gukora akazi kajyanye no gutegura ibikorwa byo kwamamaza mu kiganiro kuri Televiziyo. Nzaba nshinzwe kuyobora imigendekere yacyo.”

Uyu mukobwa yerekeje mu gihugu cy’u Bwongereza, mu gihe aherutse kuyobora imbyino bamwe mu bahanzi bifashishije mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards.

Yayoboye imbyino za Diamond, Rema, Innoss’ B, Harmonize n’abandi benshi. Ndetse, yavuye i Zanzibar muri Tanzania, anahawe igihembo cy’umukobwa wagaragaje impinduka mu rugendo rwe rwo kuyobora imbyino kiswe ‘Changemaker’.

Sherrie Silver ni umubyinnyi, umutoza w’imbyino, n’umukorerabushake ukomoka mu Rwanda, ariko wagiriye amahirwe yo kugira ubuzima bwagutse ku rwego mpuzamahanga.

Yavukiye i Huye mu Rwanda mu 1994, ariko nyuma yaje kwimukira mu Bwongereza ari umwana muto, aho yize kandi agatangira kugaragaza impano ye mu mbyino.

Yamamaye cyane kubera imbyino ye mu ndirimbo "This is America" mu 2018, yagaragaye nk’ushinzwe imbyino (choreographer) mu ndirimbo This is America ya Childish Gambino. Iyo ndirimbo yateje impaka nyinshi, ikaba yaranegukanye ibihembo bikomeye, birimo Grammy Awards.

Ni we washinze 'Sherrie Silver Foundation' ifasha urubyiruko mu rwego rwo guteza imbere impano no gufasha urubyiruko rw’Abanyafurika.

Uyu mukobwa w’i Huye yanabaye Ambasaderi wa IFAD mu 2019, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe iterambere ry’ubuhinzi (IFAD) ryamugize ambasaderi, aho yifashisha imbyino mu gukangurira urubyiruko kwitabira ubuhinzi no kwihangira imirimo.

Ubuzima bwa Sherrie Silver bugaragaza uko ubuhanzi, by’umwihariko imbyino, bushobora guhindura ubuzima bw’umuntu ndetse bukagira n’uruhare mu iterambere rusange.

Sherrie Silver yatangaje ko azakomereza urugendo rwe muri Czech Republic aho azakora akazi ka Televiziyo 

ABANA BABARIZWA MURI SHERRIE SILVER BAHERUTSE GUSUBIRAMO INDIRIMBO YA KEVIN KADE NA ALI KIBA

">





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND