RURA
Kigali

Umunyamakuru wo muri Ghana yatsindiye miliyari 23 Frw mu rukiko rw'Amerika

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:21/03/2025 11:25
0


Urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko umunyamakuru w’impirimbanyi wo muri Ghana, Anas Aremeyaw Anas, ahabwa impozamarira ya miliyoni $18 hafi miliyari 23 z’amafaranga y’u Rwanda nyuma yo gutsinda ikirego cy’icyaha cyo gusebanya yari yareze Kennedy Agyapong, wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana.



Iki kirego cyashingiraga ku magambo Agyapong yatangaje mu 2021, mu kiganiro cya podcast, aho yashinjaga Anas ko ari umunyacyaha ndetse ko yagize uruhare mu rupfu rw’umunyamakuru Ahmed Suale, wishwe nyuma y’iperereza ryagaragaje ruswa rikozwe na Anas mu 2018, ku bufatanye na BBC. Icyo gihe, Anas yari yaragaragaje ko hari ruswa ikomeye mu mupira w’amaguru wa Ghana n’uw’isi.

Nyuma yo gutsindwa n’urukiko rwo muri Ghana mu 2017, Anas yahisemo kongera gutanga ikirego muri Leta ya New Jersey, aho Agyapong afite umutungo. Inteko y’abacamanza umunani bo mu Rukiko Rukuru rwa Essex County bafashe umwanzuro umwe, wemeza ko Agyapong ashinjwa icyaha cyo kumusebya. Bahise bategeka ko Agyapong yishyura Anas miliyoni $18, zirimo miliyoni $8 z’impozamarira zishingiye ku bwitange Anas yakoze.

Mu butumwa Anas yatangaje nyuma yo kumva icyemezo cy’urukiko yagize ati: “Ubutabera bwaratsinze. Iyi ntsinzi ni iy’ukuri, ni iy’ubwisanzure bw’itangazamakuru, kandi ni iy’abanyamakuru bose bashyira ubuzima bwabo mu kaga baharanira kurwanya ruswa.”

Yongeyeho ko “Nta muntu n’umwe, nta gitutu na kimwe kizabuza abanyamakuru gutangaza ukuri, kabone n’ubwo twahangana n’ibikorwa by’iterabwoba” nk'uko tubikesha Business Insider.com.

Anas Aremeyaw Anas azwi ku rwego mpuzamahanga kubera ubunyamwuga mu gukora inkuru z’iperereza zigaragaza ruswa, ubucuruzi bw’abantu n’ibindi byaha bikomeye. Yasezeranyije gukomeza urugamba rwo kurwanya ruswa n’ubundi buriganya.

Anas yahisemo kongera gutanga ikirego muri Leta ya New Jersey aho Agyapong afite umutungoAgyapong yagerageje gusaba ko indishyi zagabanywa, ariko urukiko rwabyamaganiye kure

Abanyamategeko be bavuze ko amagambo yavuze yari asanzwe muri politiki, atari ishingiro ry’urubanza rwo gusebanya

Kennedy Agyapong urimo kunywa amazi yahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko ya Ghana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND