RURA
Kigali

Nta biracitse - Archibishop Laurent Mbanda ku bimaze iminsi bivugwa ku Itorero Angilikani ry'u Rwanda

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:21/03/2025 7:00
0


Arikiyepisikopi w’Itorero Angilikani ry’u Rwanda, Dr Laurent Mbanda yashyize umucyo ku bimaze iminsi birivugwaho by'umwihariko kuri Diyosezi ya Shyira nyuma y'uko uwahoze ayiyobora, Musenyeri Dr Mugisha Samuel atawe muri yombi.



Musenyeri Laurent Mbanda mu kiganiro yagiranye na Radio Inkoramutima, yatangaje ko nta bidasanzwe byabaye mu Itorero Angilikani, ndetse hakomeje no gukorwa ibishoboka kugira ngo ibibazo byumvikanyemo mu minsi yashize bikemuke.

Yagize ati: "Ubwa mbere reka mvuge ko nta biracitse, nta kidasanzwe, ibibazo bibaho, aho kandi ibibazo bibaye abantu bahari bakora uko bashoboye kugira ngo ibyo bibazo bikemuke. Kandi ndizera ntakekeranya yuko n'ibi bizakemuka."

Ku birebana no kuba hari ikindi gihe mu mateka y'iri torero haba harabaye ikibazo nk'ikiriho ubu Musenyeri agafungwa, Mbanda yavuze ko icyo azi neza ari uko hari abandi bagiye bava mu mirimo yabo igihe bagenewe kitarangiye, atanga urugero nk'i Kibungo, i Butare, n'ahandi.

Yakomeje agira ati: "Uretse rero muri iki gihugu cyacu cy'u Rwanda, henshi biraba."

Yahereye ikibazo mu mizi, asobanura ko nubwo Diosezi ifite uburenganzira runaka ariko ubwigenge bwabo bugira aho bugarukira ashingiye ku cyo amategeko ya Angilikani avuga ko 'ubuzima gatozi n'amategeko shingiro bya buri Diosezi, biyiha gusa ububasha bwo gukora ibiri mu nyungu z'umurimo w'Imana Itorero ryahawe.'

Musenyeri Mbanda yakomeje avuga ko nta na hamwe mu mategeko ya Angilikani hagaragaramo ko hari umuntu ufite ubushobozi bwo gufata Diosezi ngo ayijyane aho ashaka.

Ati: "Icyakora ushatse gufata Abakristo bawe nawe ubwawe ukifata nka Musenyeri mugahaguruka mukava muri iyo Diosezi mukagenda mukiyomeka cyangwa se mukicomeka,... mukagira iyanyu, ariko iyo Diosezi n'uwo mutungo ntabwo ari ibyawe ni iby'Itorero Angilikani ry'u Rwanda. Kuko Diosezi ishyirwaho n'Itorero kandi Diosezi ishobora gukurwaho n'Itorero. Nicyo kimwe na Musenyeri."

Nk'Umuvugizi w'Itorero akaba ari no mu bashyiraho ba Musenyeri, Mbanda yavuze ko iyo muri Diosezi runaka hari abafite ikibazo kuri Musenyeri, bisaba abantu batanu bamushinja barimo abapasiteri batatu n'abalayiki babiri.

Iyo abamushinja bagejeje ikibazo ku nzego zisumbuye z'itorero mu nzira zemewe n'amategeko, ushinjwa ahagarika imirimo mu gihe kitarenze iminsi 90. 

Mu rwego rwo gushyira umucyo ku kibazo cyabaye i Shyira, Mbanda yagize ati: "Ikibazo cy'aba bapasiteri ntabwo kigeze cyakirwa n'inzu y'Abepisikopi muri ubu buryo kivugwa aha ngaha (mu mategeko y'itorero). Oya, ikibazo cyabo cyakiriwe mu bundi buryo buvugwa mu itegeko nshinga ry'itorero."

Yakomeje asobanura ko aba bapasiteri bagiye kurega Musenyeri Mugisha Samuel wahoze ayobora Diosezi ya Shyira bajyanye ikirego cyabo mu buryo bunyuranyije n'amategeko ari na yo mpamvu kitigeze cyakirwa.

Ati: "Abo rero, ikibazo cyabo ntabwo twacyakiriye kuko cyari cyaje mu buryo butari bwo. Ntibari buzuye batatu b'abapasiteri, ntibari buzuye babiri b'abalayiki. Ariko ibaruwa barayanditse, baranyandikira, baha kopi RGB. [...] Ibaruwa nyandikiwe nanjye narayisubije."

Mu kubasubiza, yababwiye ko ikibazo kizigwaho n'inzego bireba. Nubwo yakira iyo baruwa atari ari mu Rwanda, Mbanda avuga ko yubahirije icyo ijambo ry'Imana rivuga, maze ahamagara Musenyeri Mugisha babiganiraho ndetse mu buryo bwiza, na nyuma aza kujyana n'abandi bayobozi b'itorero baramuganiriza.

Nyuma yaho, ubuyobozi bubishinzwe mu itorero nabwo bwakomeje gukurikirana icyo kibazo, aza no guhagarikwa ku mirimo ye bisabwe na RGB mu rwego rwo gukora igenzura ku byo aregwa.

Musenyeri Mbanda, ashimangira ko itorero ntacyo ritakoze ngo iki kibazo gikemuke mu maguru mashya, ariko  bisa nk'aho cyananiranye ari nabwo cyagiye mu maboko y'izindi nzego. Ati: "Iyo ibintu byakunaniye, hari igihe abandi bashobora kuba babishobora. Kuko ntacyo itorero ritakoze mu yandi magambo."

Yakomeje agira ati: "RGB yaduhaye uburyo bushoboka bwose bwo kutinjira muri iki kibazo kugira ngo tukikemurire. Niba cyaratunaniye ubwo ni twe twinaniwe."

Asobanura ko kuba RGB yarinjiye mu kibazo cy'itorero bidasobanuye gutsindwa kwaryo, kuko yakinjiyemo kuko yakimenyeshejwe cyane ko cyari cyamaze no kujya mu itangazamakuru. 

Ati: "Ntabwo dukorera mu kirere, ntabwo dukorera mu giti, turi mu gihugu gifite amategeko. Ubwo rero niba dukorera mu gihugu gifite amategeko, dufite ibyo tugomba kubazwa."

Nyuma y'iki kibazo, Musenyeri Mbanda yavuze ko imikorere y'itorero igiye guhinduka hashingiwe ku masomo bigishijwe n'ibyabaye, kuko bisa nk'aho bari bariraye cyane.

Ati: "Ariko, nta biracitse cyakoze dukwiye gusengera itorero, rihora rica mu bibazo, rikabivamo, Imana ikadufasha kubikemura, rero nta biracitse irimo."

Ibi Musenyeri Mbanda abitangaje  nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kuri Musenyeri Dr. Mugisha Samuel wa EAR Diosezi ya Shyira nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse.

Mu isomwa ry’urubanza ku iburanisha ry’ubujurire bwari bwatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel wahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Shyira mu itorero Angilikani, ryabaye ku wa 17 Werurwe 2025, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwashimangiye iki gifungo kuko impamvu zatanzwe n’umuburanyi zidafite agaciro.

Musenyeri Dr. Mugisha yaburanye urubanza rw’ubujurire ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa 11 Werurwe 2025, asaba kurekurwa by’agateganyo kubera uburwayi, ndetse anahamya ko adashobora gutoroka ubutabera kuko ari umuntu ufite umuryango kandi aho aba hazwi.

Icyo gihe kandi we n’abamwunganira batatu, bagaragararije urukiko ko bafite uwamwishingiye akemera no kumutangira ingwate, yongera no kugaragaza ko ubuzima bwe butameze neza bityo ko yafungurwa by’agateganyo akajya aburana adafunzwe.

Ubushinjacyaha bwo bwagaragarije urukiko ko kubera uburemere bw’ibyaha Musenyeri Dr. Mugisha Samuel akurikiranyweho busanga yakurikiranwa afunzwe kuko mu gihe yaba afunguwe ashobora kubangamira iperereza no kuba ashobora gutoroka ubutabera.

Bwagaragaje kandi ko aho uyu Musenyeri afungiwe, bita ku buzima bw’abafahafungiwe bityo ko ubwe na bwo bwitabwaho uko bikwiye, naho ku ngingo yo kuba afite uwemeye kumutangira ingwate, hatagaragajwe ingano yayo ndetse n’uwemeye kuyitanga ntacyemeza ko ari inyangamugayo.

Mu myanzuro y’urukiko yatangajwe kuri uyu wa Mbere, rwategetse ko Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, agomba gukomeza gufungwa by’agateganyo mu gihe cy’iminsi 30 nk’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza rwari rwabitegetse.

Impamvu zagaragajwe n’uru Rukiko Rwisumbuye rya Musanze zirimo kuba amategeko ya Angilikani, Musenyeri Mugisha avuga ko ari yo yisunze adakuraho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda aho abantu bose bangana imbere y’amategeko.

Ku mpamvu z’ubuzima zatanzwe na Musenyeri Dr. Mugisha ko arwaye, Urukiko rwasanze nta shingiro zifite kuko nta cyemezo cya muganga cyagaragajwe n’umuburanyi ndetse ko aramutse afunguwe ashobora kubangamira imirimo y’ubutabera nko kuba yabura mu gihe akenewe n’urukiko.

Rushingiye kuri izo mpamvu, Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rwatesheje agaciro impamvu zose zatanzwe na Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel, rutegeka ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza cyo gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kigumaho.

Ku wa Mbere w'iki cyumweru, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel ntiyagaragaye mu rukiko ubwo hasomwaga umwanzuro w’ubujurire yatanze, watangajwe Saa Cyenda n’iminota 10.

Uyu mushumba akurikiranyweho ibyaha birimo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yayiyoboraga, itonesha n’icyenewabo n’ibindi.

Ibibazo Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel avugwamo byatangiye kuvugwa mu ntangiriro za 2024, ubwo bamwe mu ba pasiteri bo muri EAR Diosezi ya Shyira bahindurirwaga imirimo n’inshingano bigafatwa nko kwikiza abashakaga kubangamira imigambi ye.

Byarakomeje bifata indi ntera kugeza aho muri Nyakanga na Kanama 2024, abo Bashumba birukanywe mu nshingano nk’uko babimenyeshejwe mu ibaruwa yo ku wa 14 Kanama 2024.

Hasezerewe Pasiteri Kubwayo Charles na Pasiteri Kabaragasa J. Baptiste ari na bo batanze ubuhamya ku byaha akurikiranyweho.

Ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo kwiha inyungu zinyuranye n’amategeko, bwagaragaje ko hari amagi y’inkoko abana bo mu bigo by’amashuri ya Diosezi ya Shyira bagaburirwaga, mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho rwiyemezamirimo avuga ko yayaguraga kwa Musenyeri.

Bwagaragaje ko ibi bitari bikwiye kuko uyu mugabo ari we wayoboraga iyi Diyosezi, ibyafashwe nko kwiha isoko.

Hari kandi umucanga wubakishijwe isoko rigezweho rya EAR Diyosezi ya Shyira ryari riri kubakwa i Musanze ariko Musenyeri Dr. Mugisha ashyiraho itegeko ribuza izindi modoka kuwutwara uretse iye yo mu bwoko bwa FUSO.

Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yagaragaje ko ibirebana n’amagi yahabwaga abana, hatarimo kumenya aho rwiyemezamirimo yabaga yayakuye ahubwo ko icy’ingenzi kwari ugukurikirana ko hatabamo ubundi buriganya bwo kuyavutsa abayagenewe.

Ku birebana n’ikoreshwa ry’imodoka ye mu mirimo y’ubwubatsi, Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yasobanuye ko hari komite yafataga imyanzuro mu bikorwa byose bijyanye n’imirimo y’ubwubatsi kandi ko mu nshingano yari afite zo kuyobora Diosezi atari kujya mu byo gukurikirana ngo amenye imodoka zitemerewe gutwara ibikoresho by’ubwubatsi.

Yahakanye kandi ibyo Ubushinjacyaha bumurega ko nyuma yo kugirwa Umushumba wa Diosezi yahise agira umugore we Umuyobozi wa Mother’s Union, yemeza ko n’abandi ariko babikora bityo ko n’uwo mwanya atari we wawushyizeho. Yavuze ko ibyo bitakabaye icyaha akurikiranwaho.

Ku cyaha cy’uko yororeye inka ze mu rwuri rwa Diosezi ruherereye mu Karere ka Musanze, n’icy’uko imodoka ya Diosezi yayikoreshaga mu kuzitundira ubwatsi, ndetse abashumba be bagahembwa na Diosezi, yagihakanye avuga ko inka ze uko ari 19 azororeye mu rwuri rwa Diosezi ruherereye mu ishyamba rya Gishwati mu Karere ka Nyabihu, kandi ko ubwo yajyaga ku buyobozi yasanze n’abandi basenyeri bagiye bamubanjiriza ari ho bororeraga izabo; bityo ko atumva impamvu byakwitwa icyaha.

Musenyeri Dr. Mugiraneza Mugisha Samuel yatawe muri yombi ku wa 21 Mutarama 2025. Ni nyuma y'igihe Diosezi ya Shyira yumvikana mu bibazo by'imiyoborere, imicungire n'imikoreshereze y'umutungo, ari byo byahagurukije Itorero Angilikano ry'u Rwanda na RGB kugira ngo bishakirwe ibisubizo.


Umwepisikopi Mukuru wa EAR, Dr. Laurent Mbanda yavuze ko nta byaciritse iri muri iri torero gusa imikorere yaryo igiye guhinduka

Ni nyuma y'uko Musenyeri Mugisha Samuel wahoze ayobora Diosezi ya Shyira akatiwe igifungo cy'iminsi 30 y'agateganyo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND