Peter Lenu ni umuhinzi mworozi wo mu gace ka Kerala, mu Buhinde, aho ku bwe yari amenyereye ko ihene ze zakundaga kuza ziruka zimuca hagati y’amaguru, zikina nawe, zimwuririraaho ku maguru n’ibindi. Nyamara muri zo harimo iyitwa Karumbi yaciyte agahigo ko kuba ihene ngufi ya mbere ku Isi.
Ku bwe Peter,
yabonaga ihene ze zisanzwe kugeza igihe yagize umushyitsi utari usanzwe ugenda
mu rugo rwe maze akamubwira ko ihene ze ari nto cyane zikaba na ngufi ku buryo
butangaje.
Peter ukomoka mu muryango w'abahinzi yagize ati: "Nita cyane ku kubungabunga ubuzima bwiza bw’amatungo yanjye yose." Ariko Karumbi, ihene y’umukara ntoya cyane kandi ngufi (black pygmy goat), yo ntisanzwe kuri 1 ft 3 inches (40.50 cm) z'uburebure. Nk’uko byatangajwe na Guinness World Records, ku myaka ine y’amavuko, iyi hene niyo ngufi ku Isi.
Karumbi yavutse
muri 2021, ikaba ari ihene yo mu bwoko bwa Canadian Pygmy Goats, zizwiho cyane
ubugufi bukabije, ndetse zikaba zinafite icyitwa “dwarfism genetics” ari zo
zituma amaguru yazo adakura ngo arenge 21 inches (53 cm) z'uburebure.
Karumbi nk’ihene
ntoya kuruta izindi, iyo iri kumwe n’izindi mu rwuri, ni ikiremwa gisanzwe,
ikunda gukina n’andi matungo maremare.Ibana n’izindi hene eshatu z’isekurume,
izindi icyenda inyagazi n’abana 10.
Peter
avuga ku nkuru y’ibyishimo aherutse kumenya y’uko umuryango wa Karumbi ugiye
kwiyongera ukava ku kuba Karumbi n’umwana wayo w’amezi ane gusa, ngo kuko ihaka.
Nyuma yo kumva icyifuzo cy'umushyitsi wari wamusuye ari nawe wamubwiye ko ihene ze zitangana n’izindi zisanzwe, ku bijyanye no gutanga Karumbi muri Guinness World Records, Peter yarabyemeye kuko yabonagamo amahirwe akomeye.
Yagize ati "Naje kumenya ko hari amahirwe kuri njye yo kwandika amateka no guhabwa inyandiko ikomeye ya Guinness World Records.”
Yajyanye ihene ye kwa veterineri, ari nawe wapimye Karumbi n'umwana wayo maze akora iperereza ku myaka y’izi hene n'ubuzima bwazo.
Nyuma yo kumenya ko ihene ye yujuje ibisabwa mu kujya muri Guinness World Records, Peter byaramushimishije cyane, bimwongerera n’icyizere cy’uko ihene ye ishobora guca aka gahigo.
Ati: "Nk’umuhinzi, iyi nyandiko nyifata n’iy’amahirwe ku bahinzi bose muri rusange kandi irushaho kuntera imbaraga.”
Peter anavuga ko azakomeza kwita ku matungo
ye ndetse ko azanakomeza umwuga we w’ubuhinzi, ikindi ni uko ategerezanyije
anatsiko umwana w’ihene mushya Karumbi igiye kubyara vuba.
Reba Karimbi, ihene yaciye agahigo ko kuba ihene ngufi ku isi:
TANGA IGITECYEREZO