RURA
Kigali

Alexis Mac Allister na Ailen Cova batangaje ko biteguye kwibaruka imfura

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:21/03/2025 10:46
0


Mu byishimo byinshi umukinnyi w’umupira w’amaguruwa Liverpool na Argentina Alexis Mac Allister na Ailen Cova batangaje ko bazabona imfura yabo vuba.



Mu mashusho aherekejwe n'ubutumwa basangije abakunzi babo kuri Instagram, MacAllister na Alién Cova, bagaragaje ibyishimo by'uko benda kwibaruka. Ailen yagaragaje urukundo n’amashyushyu yo kuba umubyeyi, agira ati: “Turagukunda cyane, kandi tuzakubona vuba.”

Iyi nkuru yishimiwe na benshi, ariko yanazanye ibindi bivugwa cyane. Umunyamakuru w’icyamamare Angel de Brito yatangaje ko hari impaka zikomeye zijyanye n’uru rugo rushya, cyane cyane ko bombi bakomoka mu miryango izwi cyane.

Mu myaka ibiri ishize kandi nibwo uyu munya-Argentine Alexis Mac Allister yatandukanye na Camila Mayan wari umukunzi we, ahita akundana n'uyu Alién Cova bari kumwe ubu, akaba yari inshuti magara y'uwo bari bamaze gutandukana.

Umunyamakuru Julieta Argenta yatangaje ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bishimiye cyane uyu mukinnyi mugenzi wabo, bakamushimira ku byiza byamubayeho. Gusa, nyuma yo gutangaza ko benda kwibaruka, izina rya Camila Mayan, wahoze ari umukunzi wa Alexis, ryatangiye kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X (Twitter).

Nk’uko amakuru abivuga, Mac Allister na Ailen batinze gutangaza aya makuru kubera ko nyirakuru wa Ailen  w’inshuti magara ya Alexis yari atarabimenyeshwa.

Mac Allister ubu ari mu rukundo rwazanye impaka nyinshi, kuko rwatangiye ubwo yari akiri kumwe na Camila Mayan, bari bamaze imyaka itanu bakundana. Nyamara, nyuma y’igihe, Mac Allister yahisemo gukurikira urukundo rwe na Ailen, inshuti ye yo mu bwana.

Mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, Camila yari ahari ashyigikira Alexis n’abandi bakinnyi. Nyuma yo gutandukana na we, Camila yagaragaje ko atigeze abona ibimenyetso by’uko urukundo rwabo rurimo gusenyuka. 

Yagize ati: “Nabonaga Alexis atakimfata nk’uko bisanzwe, ariko natekerezaga ko ari ukubera igitutu cy’Igikombe cy’Isi. Sinari nzi ko yari yamaze kugira undi mukunzi.”


Mac Alister n'umukunzi we bari kwitegura kwibaruka imfura yabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND