Itsinda ry'abaramyi ba Shalom Choir banditse amateka avuguruye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bakorera umurimo w'Imana muri ADEPR Nyarugenge, basobanuye impamvu nyuma yo gutaramira muri BK Arena bagiye gukorera igitaramo cyabo mu rusengero.
Ni igitaramo gikomeye
bise "Shalom Worship Experience", kizaba mu minsi ibiri kuwa 22-23
Werurwe 2025. Iki gitaramo kizabera kuri ADEPR Nyarugenge, kikazaba kirimo
Korali Hoziana isanzwe ari ho ikorera umurimo w'Imana. Iyi ni korali ikunzwe
cyane kubera indirimbo zitandukanye zirimo 'Dufite Ibihamya,' 'Gitare,'
'Tugumane' n’izindi nyinshi.
Hazaba harimo na Korali
Shiloh yo mu Karere ka Musanze, na yo ikunzwe cyane kubera ubuhanga bwayo mu
miririmbire, ikaba yaramenyekanye mu ndirimbo nka 'Umutima,' 'Ntukazime,'
'Ijambo ry’Umusaraba' n’izindi.
Umuhanzi w'indirimbo zo
kuramya no guhimbaza Imana, Bosco Nshuti, uzwi mu ndirimbo zihumuriza benshi
nka 'Ni Muri Yesu,' 'Yanyuzeho,' 'Ibyo Ntunze' ndetse n’izindi zaruhuye imitima
y’abantu, na we azataramira abazitabira iki gitaramo.
Iki gitaramo kizatangira
kuwa Gatandatu guhera saa 14:00, mu gihe ku Cyumweru kizatangira saa 08:00.
Mu kiganiro
n’itangazamakuru, umuyobozi wa Korali Shalom, Rukundo Jean Luc, yashimangiye ko iki
gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo kwegerana n’Imana binyuze mu kuramya
no guhimbaza.
Ati: “Ni uburyo twahisemo
bwo kuramya Imana, bityo twifuza ko umuntu wese uzaza muri uko kuramya azabasha
kwihuza n’Imana bitewe n’ivugabutumwa rizaba rihari.”
Yasobanuye impamvu bahisemo kujyana igitaramo cyabo mu rusengero aho kukijyana ahandi hantu hakomeye nyuma yo kuzuza BK Arena, ntaho ihuriye n'amakuru avuga ko benshi mu bakorera ibitaramo muri BK Arena basigara basigara n'amadeni bitewe n'uko iyi nyubako ihenze cyane.
Umunyamakuru wa InyaRwanda yabajije niba Shalom Choir yaba ijyanye igitaramo mu rusengero kubera kunanirwa kongera gutaramira muri BK Arena. Jean Luc Rukundo yabishyizeho umucyo, ati: "Nta mwenda Korali Shalom dufitiye BK Arena."
N'undi muntu wese twakoranye muri 'Shalom Gospel Festival' nta muntu dufitanye na we umwenda. Gusa ikiriho cyo, ni ahantu hahenze ariko twagiyeyo dufashijwe namwe n'abaterankunga bigenda neza cyane."
Asobanura impamvu hatagarutse Shalom Gospel Festival hakaza Shalom Worship Experience, Rukundo yasobanuye ko biri mu murongo w'ubusabe bwa ADEPR Nyarugenge basanzwe bakoreraho umurimo, bwo gufatanya n'ubuyobozi bw'itorero kongera ububyutse bw'Abakristo.
Yagize ati: "Uyu mwaka wari uwo kongera kugarura Shalom Gospel Festival. Ariko nyuma yo kwicarana n'ubuyobozi bw'Itorero ari bwo bureberera Korali Shalom kurenza twebwe abayobozi ba korali, hari hariho gahunda y'ububyutse mu itorero ryacu rya ADEPR. Kuko tumaze imyaka 7 cyangwa 8 tudakorera igitaramo ku rusengero iwacu kuko twari dufite gahunda yo gusanga abantu ahantu bari."
Yakomeje agira ati: "Twifuza ko ikirere cy'u Rwanda tariki 22-23 kizaba cyafashwe n'ubutumwa bwiza."
Ubuyobozi bwa Shalom Choir bwasobanuye ko icy'ingenzi atari ugukorera igitaramo ahantu hahenze cyane ko atari korali 'yo mu birere' ahubwo ari nk'izindi zose, ikorera Yesu binyuze mu kwamamaza ubutumwa bwiza.
Baragira bati: "Imana yatumye tujya muri BK Arena yatuma tujya muri Stade Amahoro, ariko yatuma tujya i Nyabihu, yatuma tujya i Nyaruguru, yatuma tujya ahantu hose."
Mu bitabiriye iki kiganiro n’itangazamakuru harimo umuyobozi wa Korali Hoziana, waje ayihagarariye, ndetse na Bosco Nshuti, uzataramira abazitabira igitaramo. Bombi bagarutse ku bihe byiza bizaranga iki gitaramo bijanye n'uko imyiteguro igeze ku kigero gishimishije, bavuga ko abazagira amahirwe yo kukitabira bazegera Imana byimbitse, kuko kuri iyi nshuro bitazaba ari igitaramo gisanzwe nk'uko bisanzwe bigenda.
Shalom choir ikunzwe mu
ndirimbo "Abami n'Abategetsi", "Nyabihanga", "Uravuga
Bikaba" n'izindi. Yaherukaga gukora igitaramo ubwo yataramiraga muri BK
Arena mu gitaramo bari bise 'Shalom Gospel Festival.'
Ni igitaramo cyubakiye ku
ivugabutumwa no gufasha abantu gusabana n’Imana, kikaba kiri mu byavuzwe cyane
mbere y’uko kiba, ahanini biturutse ku buhangange bwa Shalom Choir no kuba
barahuje imbaraga na Israel Mbonyi.
Bakoze iki gitaramo cy’amasaha arenga atanu ku Cyumweru tariki ya 17 Nzeri 2023. Iki gitaramo cyasize Shalom Choir ibaye korali ya mbere yabashije kuzuza inyubako ya BK Arena, ibi byatumye abantu barenga 1000 basubirayo ntibareba iki gitaramo.
Korali Shalom ibarizwa mu
itorero rya ADEPR Nyarugenge aho abayishinze bisanishije n'ijambo ry'Imana
rivuga ngo "Ariko njyeweho nzaririmba imbaraga zawe, Kuko wambereye
igihome kirekire kinkingira. Mu gitondo nzaririmbisha imbabazi zawe ijwi
rirenga, N'ubuhungiro ku munsi w'amakuba yanjye". (Zaburi 59:17)
Korali Shalom yashinzwe
mu mwaka wa 1986, itangira ari korali y’abana bato. Icyo gihe muri ADEPR
Nyarugenge hari korali nkuru imwe ariyo Hoziyana.
Mu 1986, abari bayigize
bari bafite imyaka iri hagati ya 15-17 y'amavuko. Yaje kuba korali y’urubyiruko,
icyo gihe mu Gakinjiro haza indi korali yitwaga korali Cyahafi kuri ubu yitwa
Baraka ari nayo yahise iba iya kabiri.
Mu mwaka 1990, ni bwo
Shalom choir yaje kwemererwa n'itorero ryabo kwitwa izina dore ko yari imaze
igihe kirekire ari iy'abana yitwa Korali Umunezero hanyuma bahita bitwa Shalom
choir.
Iyi korali yahise
izamukana imbaduko mu murimo w'Imana aho yakoze album mbere ya Jenoside
yakorewe Abatutsi ariko ntibayisohora ku bwo kumva iri ku rwego rwo hasi, ariko
biyifasha mu rwego rwo kongera ubumenyi no kwiyongerera umuhate dore ko abagiye
inama, Imana ibasanga.
Mu gihe cya Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga Miliyoni, Shalom Choir nayo
yagizweho ingaruka nyinshi nk'uko mu gihugu hose nta kanyamuneza kaharangwaga
n'ibyishimo.
Nyamara n'ubwo baciye
muri byinshi, Shalom Choir yakomeje kwiyubaka kugira ngo agahinda katabatwara
bakibagirwa gukorera Imana kandi ariyo igena byose imenya ikiri imbere umuntu
atazi.
Nyuma yo guca muri ibyo
bihe bitoroshye, bongeye gukora Album ariko nanone ntibayigurisha kuko bumvaga
iri ku rwego rwo hasi bitewe n'umwimerere bashakaga muri album yabo.
Nyamara n'ubwo batakoze
album, bakoze indirimbo nyinshi zo kuvuga no kwamamaza imirimo y'Imana harimo
indirimbo nka; 'Nzirata Umusaraba', 'Nyabihanga', 'Abami n'Abategetsi',
‘Uravuga bikaba, ‘Umuntu w’imbere’, ‘Mfite Ibyiringiro’, ‘Ijambo Rirarema’,
‘Icyizere’, ‘Nduhiwe’ n’izindi.
Shalom choir, niyo korali
rukumbi yo muri ADEPR yakoreye igitaramo mu nyubako ihenze mu Rwanda ariyo
Kigali Convention Center. Ni igitaramo cyabaye tariki 12/08/2018 gihembukiramo
imitima ya benshi. Cyaritabiriwe bikomeye mu gihe kwinjira byari ukugura Album
yabo nshya.
Bitari ukuririmbira
abantu gusa, Shalom Choir ijya ikora ibikorwa by'urukundo bagafasha
abatishoboye bitari ukubahumuriza no kubabwira ijambo ry'Imana gusa.
Shalom Choir yahuye
n'ibigusha, ibisitaza n'ibigeragezo byinshi mu murimo wo gukorera Imana ariko
kubera umuhamagaro n'umuhate wo gukorera Imana babashije kubicamo amahoro.
Muri uwo mujyo wo
gukorera Imana no kuvuga ubutumwa bwiza, Shalom Choir irimo gutegura igitaramo
gikomeye yise ‘Shalom Worship Experience,’ kizamara iminsi ibiri
gihembura imitima y’ubwoko bw’Imana, aho kizaba kuwa 22-23 Werurwe 2025.
Korali Shalom Choir bagiye guhembura imitima y'Abanyarwanda mu gitaramo cy'iminsi ibiri
Umuyobozi wa Shalom Choir, Rukundo Jean Luc yatangaje ko bahisemo kujya gutaramira mu rusengero ku bwa gahunda ya ADEPR Nyarugenge aho bakorera umurimo w'Imana
Bosco Nshuti n'andi makorali azifatanya na Shalom Choir, bose biteguye gufasha abazitabira 'Shalom Worship Experience' guhembuka no kurushaho gusabana n'Imana
TANGA IGITECYEREZO