Tariki ya 19 Werurwe ni umunsi wa 79 w’uyu mwaka usigaje indi 287 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki mu mateka:
1861: Intambara
ya mbere yabereye muri Taranaki muri New Zealand yararangiye.
1885: Louis
Riel yatorewe kuba Guverineri w’agateganyo w’Intara ya Saskatchewan, ahereye mu
Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Rebellion.
1932: Umuhanda
wa Sydney Harbour warafunguwe.
1944: Mu
Ntambara ya Kabiri y’Isi, Ingabo za Nazi zafashe Hongrie.
1946: Guyana
Française, Guadeloupe, Martinique na Réunion byabaye ibirwa byo mu mazi
(overseas département) by’u Bufaransa.
1966: Mu
Burasirazuba bwa Texas, Ikipe ya Basketball yo mu Kigo cy’amashuri yegukanye
igikombe cya Final Four kandi abakinnyi bose bari abirabura.
2002: Zimbabwe
yavanywe muri Commonwealth, bayishinja guhohotera uburenganzira bwa muntu no
gukora forode, bikurikirana n’amatora y’Umukuru w’Igihugu.
2003: Muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida George W. Bush, yategetse itangira
ry’intambara muri Irak yaje gukura Sadam ku butegetsi.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki:
1944: Said
Musa, Minisitiri w’Intebe wa Belize.
1955: Simon
Yam, umukinnyi w’amafilime wo muri Hong Kong.
2007: Abdullah
Bin Ali, Igikomangoma cya Jordan.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki:
1286: Alexandre
III, Umwami wa Ecosse.
1930: Arthur
Balfour, Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
1990: Andrew wood, umuririmbyi w’Umunyamerika akanaba mu itsinda rya Mother Love Bone.
TANGA IGITECYEREZO