Tariki 20 Werurwe ni umunsi wa 80 w’uyu mwaka usigaje indi 286 ngo ugere ku musozo.
Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.
Bimwe mu byabaye kuri iyi
tariki mu mateka
235: Maximinus
Thrax yimitswe kuba Umwami w’abami, niwe munyamahanga wa mbere wagiye ku ngoma
y’i Roma.
1602: Uruganda
Dutch East India rw’ubucuruzi rwaratangiye.
1760: Inkongi
y’umuriro yabereye i Boston muri Massachusetts yangije amazu 349.
1883: Amasezerano
yo muri Paris yo kurinda umutungo kamere w’inganda yarasinywe.
1952: Sena
y’Abanyamerika yagiranye igihango cy’amahoro n’u Buyapani.
1956: Tunisie
yahawe ubwigenge n’u Bufaransa.
1995: Igitero
cyakorewe kuri gariyamoshi igendera munsi y’ubutaka mu gihugu cy’u Buyapani
cyahitanye 12, hakomereka 1300.
2012: Umuyaga
ufite umuvuduko wa 180 km mu isaha uvuye mu birwa bya Magnetic, wakubise umujyi
wa Townsville muri Queensland muri Australia.
Bamwe mu bavutse kuri iyi
tariki
1984: Fernando
Jose Torres Sanz, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Spain.
1989: Tamil
Iqbal, umukinnyi wa cricket wo muri Bangladesh.
Bamwe mu bitabye Imana
kuri iyi tariki
2004: Juliana,
umwamikazi w’u Buholandi.
2007: Hawa
Yakubu, umunyapolitiki wo muri Ghana.
2008: Shoban
Babu, umukinnyi w’amafilime w’Umuhinde.
TANGA IGITECYEREZO