RURA
Kigali
22.1°C
7:57:49
March 21, 2025

M23 yafashe Walikale-Centre

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:20/03/2025 11:25
0


Umutwe wa M23 winjiye bwa mbere muri Walikale-Centre, umujyi ukomeye wa teritwari ya Walikale, mu Burengerazuba bwa Kivu ya Ruguru muri RDC. Amashusho yemejwe na BBC yagaragaje abarwanyi b’uyu mutwe bacunze umutekano hagati mu mujyi, ku isangano ry’imihanda ya RN3 ihuza Bukavu, Kisangani na Goma.



Fiston Misona Tabashile uyobora sosiyete sivile ya Walikale, yavuze ko kuva ku wa Gatatu nijoro humvikanye amasasu, bituma abaturage bahunga umujyi. Imirwano iheruka kubera ahitwa Mpofi, ku ntera ya kilometero 13 uvuye i Walikale, niyo yasunitse abaturage benshi guhungira Kisangani no Goma. 

Walikale-Centre, ituwe n’abagera ku 15,000, yafashwe nyuma y’uko M23 itsinze ingabo za leta n’imitwe y’abarwanyi ba Wazalendo mu duce twa Kashebere, Ruvungi, Mpofi, na Mubanda.

Umutekano muke wahungabanyije n’inganda z’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Kompanyi ya Alphamin, icukura tin mu birombe bya Bisie, yahagaritse ibikorwa byayo, ivuga ko irimo gukorana n’impande zitandukanye mu gushaka umuti wa diplomasi nk'uko tubikesha BBC.

Iki gice kirimo umuhanda wa RN3 uhuza Kivu y’Epfo, Kivu ya Ruguru, Maniema na Tshopo, gifatwa nk’ihuriro ry’ubucuruzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu burasirazuba bwa Congo. 

M23 imaze kwigarurira Rutshuru, Masisi, Bunagana, none yageze muri Walikale.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND