RURA
Kigali

Inkari z'inyamaswa zo mu mazi zifite uruhare runini mu buzima bw'inyanja

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:20/03/2025 11:30
0


Ubushakashatsi bushya bwagaragaje ko inkari z’inyamaswa nini zo mu mazi, cyane cyane izizwi nka humpback whales, zifite uruhare runini mu gusubiza ubuzima inyanja. Ubu bushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru Nature Communications bwerekana ko izi nyamaswa zitanga intungamubiri nyinshi zirimo azote na fosifore, binyuze mu nkari zazo.



Abashakashatsi bagaragaje ko umunsi umwe, imwe muri za fin whales ishobora kunyara litiro 950, zikungahaye ku ntungamubiri zifasha ibitunga ibinyabuzima gukura. Ibi binyabuzima ni byo bituma ubuzima bw’inyanja bugira imbaraga, kuko bifatiyeho uruhererekane rw'ibinyabuzima byinshi.

Mu gihe cy’ubushyuhe, izi nyamaswa zimukira mu turere two mu mazi ashyushye akazifasha kororoka. Mu mwaka, baleen whales zongera mu nyanja toni zirenga 3,700 z’azote, aho inkari zifite uruhare runini muri iki gikorwa nk'uko tubikesha National Geographic.com.

Abahanga bavuga ko mbere y’uburobyi bukabije, izi nyamaswa zatangaga intungamubiri inshuro eshatu kurenza uko bimeze ubu. Gusa n’ubu, aho ziri hose, inkari zazo zigira uruhare mu gutuma inyanja zigira ubuzima bwuzuye.

Joe Roman, umwe mu bashakashatsi, avuga ko muri Hawaii, intungamubiri za azote zizanwa n’izi nyamaswa ziruta izizanwa n’umuyaga cyangwa imigezi. Heidi Pearson, umwarimu muri Kaminuza ya Alaska Southeast, ashimangira ko kurinda izi nyamaswa ari ingenzi kuko "inyanja zitagira izi ntungamubiri zitabasha gukomeza gutanga ubuzima."

Abahanga barasaba ko hagira igikorwa kugira ngo izi nyamaswa zirusheho kurindwa, kuko ubuzima bw’inyanja n’ubw’abatuye isi buba butazoroheye.

Mu mwaka, Baleen whales zongera mu nyanja toni zirenga 3,700 z’azote, aho inkari zifite uruhare runini muri iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND