RURA
Kigali

Tom Close yavuze impamvu yifashishije Jay C na Khalfan mu ndirimbo iteguza Album ya Cyenda

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/03/2025 9:36
0


Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Muyombo Thomas wamamaye nka Tom Close yatangaje ko kwifashisha Jay C na Khalfan mu ndirimbo ye nshya yise ‘Agaca’ yashingiye mu kuba ari abaraperi ‘beza’ kandi bikaba byari ubwa mbere bari bakoranye.



Iyi ndirimbo yagiye hanze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ni nyuma yari amaze iminsi ayiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki we. Yatanze integuza y’iyi ndirimbo nyuma y’uko hari hashize ibyumweru bibiri asohoye indirimbo ‘Cinema’ yakoranye n’umuraperi Bull Dogg. 

Mu kiganiro na InyaRwanda, Tom Close yasobanuye ko iyi ndirimbo ‘Agaca’ yari ayimaranye igihe kinini, kandi irimo ubutumwa butera abantu imbaraga. 

Ati “Ni indirimbo maze iminsi ndimo gukoraho, igamije kurema umutima. Hari ukuntu umuntu acibwa intege n'ibyo abona cyangwa yumva akumva ko nta kerekezo. Iyi ndirimbo igamije kumusubizamo imbaraga.”

Yavuze ko kwifashisha Jay C na Khalfan muri iyi ndirimbo, yashingiye kuba ari abaraperi beza bakomeye muri iki gihe, kandi yumvaga bahuje neza n’imiririmbire ye.

Avuga ati “Jay C na Khalfan ni abaraperi beza gusa ni ubwa mbere dukoranye. Numvaga aribo bayigira nziza nk'uko imeze nshingiye kuri style n'ubundi basanzwe bakora mu ndirimbo zabo.”

Tom Close umaze imyaka 20 ari mu muziki, yavuze ko isohoka ry’iyi ndirimbo riteguza Album ye ya cyenda izasohoka muri Nzeri uyu mwaka. Akomeza ati “Album yo iri mu nzira. Izasohoka muri uyu mwaka mu kwezi kwa cyenda (9).”

Dr. Muyombo Thomas wamamaye ku mazina ya Tom Close mu muziki, atangaje isohoka ry’iyi Album, mu gihe muri Gicurasi 2023, ari bwo yasohoye Album ya Munani yise ‘Essence’.

Ni album iriho indirimbo 13 ziganjemo cyane abaraperi. Iriho indirimbo 'A voice note' yakoranye na Bull Dogg, 'Finally' yakoranye na Wezi wo muri Zambia, 'Fly away', 'Inside', 'Kampala' yakoranye na A Pass wo muri Uganda, 'Superwoman' yakoranye na Sat-B wo mu Burundi, 'Be my teacher', 'The One', 'Party', 'Feelings' yahuriyemo na B-Threy, 'My Number One' yakoranye an Nel Ngabo na Riderman, 'Don't worry' ndetse na 'Mariwe'.

Producer Knoxbeat niwe wakoze iyi album. Ariko muri rusange yagizweho uruhare n’abarimo Ishimwe Karake Clement wa Kina Music, Bob Pro, Zizou Al Pacino, Kenny Vibz ndetse na Dj Bisoso. 

Iyi album irihariye kuko indirimbo hafi ya zose ziriho zikoze mu rurimi rw’Icyongereza mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki rw’uyu muhanzi.

 Tom Close yatangaje ko yasohoye indirimbo ‘Agaca’ mu gihe ari kurangiza Album ye ya Cyenda
Umuraperi Jay C aririmba mu gitero cya nyuma cy’iyi ndirimbo ‘Agaca’ ifite iminota 3 n’amasegonda 2’
Umuraperi Khalfan yumvikana mu gitero ya mbere cy’indirimbo ya mbere yakoranye na Tom Close

KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘AGACA’ YA TOM CLOSE, JAYC NA KHALFAN

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND