Inkuru itangaje mu mupira w’amaguru ni uko Louis Buffon, umuhungu wa Gianluigi Buffon, yahisemo gukinira Repubulika ya Tchèque aho gukurikiza intambwe za se mu ikipe y’u Butaliyani.
Uyu musore w’imyaka 17, ukina mu ikipe ya
Pisa mu cyiciro cya Kabiri mu Butaliyani, aherutse guhamagarwa mu ikipe
y’abatarengeje imyaka 18 ya Repubulika ya Tchèque.
Louis Buffon yabonye amahirwe yo gukinira
Repubulika ya Tchèque kuko nyina, Alena Seredova, ari umwenegihugu waho. Nubwo
yavukiye mu Butaliyani kandi akaba akinira ikipe yo muri icyo gihugu, yahisemo
gukinira igihugu cya nyina kuko abona ari cyo cyamufasha guteza imbere impano
ye.
Aganira n’Ishyirahamwe
ry’Umupira w’Amaguru rya Repubulika ya Tchèque (FACR). Buffon Louis yagize ati "Nagiranye inama
n’umuryango wanjye, twanzura ko gukinira Repubulika ya Tchèque ari byo byiza
kuri njye mu rugendo rwanjye rw'umupira w’amaguru no mu iterambere
ryanjye,"
Uyu mwanzuro wemeza ko atazakomereza inzira ya se yo gukinira u Butaliyani aho Gianluigi Buffon yari umwe mu bakinnyi beza b’ibihe byose.
Se Buffon yamenyekanye cyane nk’umunyezamu w’u Butaliyani,
aho yayifashije kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2006, agira ubunararibonye
bukomeye muri Juventus, PSG na Parma, ndetse atwara ibihembo bikomeye birimo na
UEFA Cup ya 1999.
Nubwo benshi bakekaga ko Gianluigi Buffon
yashakaga ko umuhungu we akinira u Butaliyani, siko byagenze. Louis Buffon
yagize ati: "Mama yari abyishimiye cyane, ariko na Papa
yari anyuzwe kuko byari ubwa mbere mpamagawe mu ikipe y'igihugu. Yanangiriye
inama yo gukinira Repubulika ya Tchèque kuko ari byo byamfasha kurushaho gutera
imbere."
Uyu mukinnyi
amaze igihe agaragaza impano ye muri shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri mu
Butaliyani (Serie B), aho aherutse gukina umukino we wa mbere nk’uwabigize
umwuga mu ikipe ya Pisa.
Louis Buffon avuga ko nubwo yakuriye mu
Butaliyani, ahisemo kureba umwuga we mu buryo bwagutse atitaye ku gihugu se
yakiniraga. Ati "Navukiye
mu Butaliyani kandi niho nakuriye, ariko nk’umukinnyi w’umwuga, ngomba gufata
buri mukino nk’ingenzi, yaba ari uwo dukina n’u Butaliyani cyangwa ikindi
gihugu,"
Uyu mwanzuro wa
Louis Buffon watangaje benshi, cyane cyane mu Butaliyani, aho benshi bibazaga
niba azakurikiza intambwe za se. Gusa, nk’uko abyivugira, yahisemo inzira nshya
izamufasha kuzamura impano ye.
Louis Buffon yahisemo gukinira Repubulika ya Tcheque aho gukinira u Butaliyani
Gianluigi Buffon yabaye umuzamu w'u butaliyani mu gihe umuhungu we azakinira ikindi gihugu
TANGA IGITECYEREZO