Rutahizamu wa Argentina, Lautaro Martínez, ntazagaragara mu mikino ibiri ya Albiceleste (Ikipe y’igihugu ya Argentina) yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026, aho bazacakirana na Uruguay na Brazil.
Uyu mukinnyi wa Inter Milan yagize ikibazo cy’imitsi (hamstring) ku
kibero cy’ibumoso, bituma asezererwa mu mwiherero w’ikipe y’igihugu.
Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Argentina (AFA) ryatangaje ko
Martínez w’imyaka 27, yagaragaje uburibwe bw’imitsi ubwo yari ku ntebe
y’abasimbura mu mukino wa kabiri wa Champions League ikipe ye yatsinzemo Feyenoord.
Nubwo yaje gusubira mu kibuga agatsinda igitego mu mukino Inter
yatsinzemo Atalanta ibitego 2-0, nyuma yo kwinjira mu mwiherero wa La
Albiceleste, basanze atabashije gukina kubera iyo mvune.
Si Martínez wenyine utazagaragara muri iyi mikino ikomeye, kuko
Argentina izakina idafite kapiteni Lionel Messi, na we ufite imvune y’imitsi.
Hari kandi abandi bakinnyi barimo Gonzalo Montiel, Giovani Lo Celso, na Paulo
Dybala, bose bafite imvune zitandukanye.
Argentina, ifite igikombe cy’Isi cya 2022 ndetse na Copa América 2021,
ni yo iyoboye urutonde rw’amakipe muri Amerika y’Epfo ahatanira itike yo gukina
Igikombe cy’Isi 2026, aho ifite amanota 25 mu mikino 12. Kuri uyu wa Gatanu,
bazasura Uruguay, ikipe iri ku mwanya wa Kabiri, hanyuma nyuma y’iminsi ine
bakire Brazil, iri ku mwanya wa Gatanu.
Ikipe ya Lionel Scaloni irasabwa gutsinda iyi mikino kugira ngo ikomeze
kuba ku mwanya wa mbere no kwitwara neza imbere y’amakipe akomeye yo muri
Amerika y’Epfo.
Lautharo Martnez yakuwe mu ikipe y'igihugu ya Argentina kubera imvune ikomeye
Argentina yatakaje Martnez nyuma ya Messi nawe uherutse gukurwa mu ikipe y'igihugu kubera imvune
TANGA IGITECYEREZO