RURA
Kigali

Ikiraro gito kurusha ibindi ku isi gihuza Esipanye na Porutugali

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:19/03/2025 22:33
0


Mu mudugudu muto wa El Marco muri Esipanye, hahurira ikiraro gito cyane cyambukiranya umugezi uca hagati y’iki gihugu n’umudugudu wa Varzea Grande mu gihugu cya Porutugali. Iki kiraro cyitwa El Marco Bridge, ni cyo gifatwa nk’ikiraro gito kurusha ibindi ku isi gihuza ibihugu bibiri byigenga.



Iki kiraro cyubatswe mu biti, gifite uburebure bwa metero 6 (ni ukuvuga santimetero 600) n’ubugari bwa metero 1.45 (santimetero 145). Uhereye ku ruhande rwa Esipanye ukarenga kuri Porutugali, uhabwa n'amahirwe yo guhindura n’isaha, kuko Esipanye ikoresha igihe cya 'Central European Time (CET/CEST)', naho Porutugali igakoresha 'Greenwich Mean Time (GMT/BST)'. 

Abahagenda bavuga ko ari nko gukora urugendo rwo mu gihe kizwi nka “Time Travel” mu buryo bworoshye ukaba wajya mu bihe bitandukanye nkuko tubikesha Odditycentral.com.

Amateka y’iki kiraro atangira nk’ikiraro cyoroheje cyakoreshwaga cyane n’abacuruzi bavanaga ibicuruzwa muri Esipanye babijyana muri Porutugali n’ibituruka muri Porutugali babijyana muri Esipanye. 

Nyuma y’uko amasezerano ya Schengen ashyizweho, kwambuka imbibi hagati y’ibi bihugu byombi byahise byoroha, bituma ubucuruzi bw’ibitemewe n’amategeko bugabanuka cyane.

Mu mwaka wa 2008, abatuye aka gace bishyize hamwe baterateranya amafaranga bubaka El Marco Bridge mu isura ifatika tubona uyu munsi. Kugeza ubu, iki kiraro cyemerera abanyamaguru kugicaho n’ibinyabiziga bifite amapine abiri nk’amagare, amapikipiki na moto. 

Kandi ni inzira ikoreshwa cyane n’abaturage b’inkengero z’ibihugu byombi baturiye El Marco na Varzea Grande.

Uretse kuba ari inzira y’abaturage, El Marco Bridge ni ahantu hasurwa cyane n’abakerarugendo baturutse imihanda zose ku isi, bashaka kwibonera aho ushobora gusimbuka igihugu ukagira n’amahirwe yo guhindura igihe mu rugendo ruto rutarenze intambwe nke.

Iki ni kimwe mu bimenyetso by’uko ubushobozi bw’abantu bihuza, ndetse n’utuntu duto tw’ibikorwa bishobora kugira uruhare runini mu guteza imbere ubufatanye, ubukerarugendo n’iterambere mu bihugu bituranye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND