Abashakashatsi bagaragaza ko indwara ya Bacterial Vaginosis (BV) ari imwe mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (STI) "Sexual Transmitted Diseases', kandi abantu barenga miliyoni 10 mu Bwongereza barayirwaye naho ku Isi umugore 1 kuri 4 aba ayirwaye.
Indwara ya Bacterial Vaginosis (BV) iterwa n'ihindagurika ry'udukoko duto (bagiteri) dusanzwe tuba mu gitsina gore. Mu busanzwe hari bagiteri nziza (Lactobacillus) zirinda uburwayi, ariko iyo zigabanyutse, izindi bagiteri mbi (nka Gardnella Vaginalis) zifata umwanya munini bigatera BV.
Akenshi usanga ikwirakwizwa n'imibonano mpuzabitsina, gukoresha amasabune arimo imisemburo ikaze mu gitsina, gukoresha amazi imbere mu gitsina, gukoresha ibinini by'inkomoko y'imisemburo (hormonal contraceptives).
Nubwo BV itagaragaza ibimenyetso ku bagore barenga 50% bayirwaye, ishobora gutera ingaruka zikomeye zirimo kutabyara, kwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, gutera ibibazo mugutwita, ndetse no kubyara imburagihe.
Ibimenyetso bya Bacterial Vaginosis (BV)
Ibimenyetso bya Bacterial Vaginosis (BV) biratandukanye, kandi hari abo bitagaragaraho. Ariko ku bagore bayirwaye, ibikunze kugaragara birimo impumuro mbi iteye nk’iyamafi iva mu gitsina, cyane cyane nyuma y’imibonano mpuzabitsina nk'uko tubikesha Mail Online.
Gusohora ururenda rwijimye cyangwa rwerurutse, rimwe na rimwe rusa n’icyatsi cyangwa umuhondo mu gitsina. kwishimagura, kumva uburyaryate, cyangwa kuribwa imbere mu gitsina no kubabara cyangwa kumva ubushye mu gihe cyo kunyara.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Monash University n’Ikigo cy’Ubuzima Rusange cya Melbourne bwagaragaje ko gutanga ubuvuzi ku bagore n’abagabo icyarimwe bigabanya cyane ibyago byo kwandura BV.
Icyo ubushakashatsi
bwagaragaje
Abashakashatsi bakoze igerageza ku miryango 164 y’abashakanye bifashisha abagore bari barwaye BV. Abagore bose bahawe imiti ya antibiyotike, hanyuma abagabo bamwe bahabwa imiti abandi ntibayihabwaga kugira ngo babashe kugereranya ibyavuye mu bushakashatsi.
Nyuma y’amezi atatu, basanze abagore bavuwe hamwe n’abo bashakanye bagize igipimo cy’igabanuka cya BV inshuro ebyiri ugereranyije n’abavuwe bonyine. Ibi byemeje ko abagabo bashobora kuba batwara bagiteri itera BV, bityo bagakomeza kuyanduza abagore babo.
Dr. Catriona Bradshaw, impuguke mu ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, yagize ati: "Ubushakashatsi bwacu bwagaragaje ko kongera kwandura BV biterwa n’abo bashakanye, kandi ibi bigaragaza ko iyi ndwara yandura."
Uyu mwanzuro utandukanye n’amabwiriza y’ubuvuzi bw’Ubwongereza, aho ikigo gishinzwe ubuzima cy”Ubwongereza (NHS) itarafata BV nk’indwara yandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Abaganga batanze inama z’uko abagore bashobora kwirinda BV, zirimo: Kwirinda gukoresha amasabune arimo impumuro mu gitsina gore, Kwirinda gukoresha amazi imbere mu gitsina gore (douching), Kwirinda kwambara.
Gukoresha isabune mu myanya y'ibanga sibyiza bitewe n'ibinyabutabire biba biyigize bikaba bishobora guteza ibibazo, mu gihe ukoresha amazi urasabwa kwigengesera
Hari bagiteri nziza za Lactobacillus zirinda uburwayi
Hari izindi
bagiteri mbi nka Gardnella Vaginalis zitera uburwayi iyo zimaze kuba nyinshi mu mubiri
TANGA IGITECYEREZO