Inzara ni kimwe mu bibazo bikomeye Afurika ihura na byo, aho abaturage barenga miliyoni batabasha kubona ibyo kubatunga bihagije.
Raporo nshya ya Global Hunger Index 2025 igaragaza ubukana bw’iki kibazo, aho ibihugu nk'u Burundi na Sudani y’Epfo biza ku isonga mu bifite ikibazo cy'ibiribwa bicye. Ibindi bihugu nka Somalia, Tchad na Madagascar na byo biri mu bibazo bikomeye by’imirire mibi n’ibura ry’ibiribwa.
Ubukene
bukabije ni bwo burushaho gutuma ikibazo cy’inzara gikaza umurego, aho abaturage benshi
baba munsi y’umurongo w’ubukene, badafite amahirwe yo kubona imirimo ihamye
cyangwa ibindi byangombwa by’ibanze.
Kutagira ibikorwaremezo by'ibanze bihagije nk'imihanda, amashuri n’amavuriro nabyo bituma ibiribwa bidashobora kugera
ku babikeneye nk'uko bwikwiriye. Mu bice by’icyaro, usanga ubuhinzi ari bwo butunze benshi, ariko imihindagurikire y’ikirere hamwe no
kudashyigikirwa bihagije bituma umusaruro uba muke.
Abakoze iyi raporo bagaragaza ko gukemura
ikibazo cy’inzara bisaba ubufatanye bukomeye mu kongera ishoramari mu buhinzi,
gushyiraho ingamba zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, ndetse no kubaka
amahoro arambye. Guverinoma, imiryango itanga ubufasha n’abafatanyabikorwa
mpuzamahanga barasabwa gukorera hamwe kugira ngo hashakwe ibisubizo birambye
byafasha abaturage kugira umutekano w’ibiribwa.
Mu
gutegura urutonde rw’ibihugu 10 bifite ikibazo gikomeye cy’inzara muri Afurika,
hashingiwe ku ibura ry’imirire, igipimo cy’impfu z’abana hamwe
n’icyizere cyo kubona ibiribwa bihagije.
Uru
rutonde, ruyobowe n’u Burundi na Sudani y’Epfo binganya amanota, hakurikiraho
Somalia, Tchad, Madagascar, Lesotho, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Niger,
Liberia, Repubulika ya Centrafrique hagaheruka Zambia.
TANGA IGITECYEREZO