Ubwami bwa Genghis Khan bushobora kuba bwarasenyutse, ariko amaraso ye aracyariho mu bantu benshi ku isi. Ubushakashatsi mu bijyanye n’imiterere y’amaraso (genetics) bugaragaza ko umwe mu bagabo 200 ku isi ari umwuzukuru we mu buryo butaziguye.
Genghis Khan, wavutse mu kinyejana cya 12, yabaye umwe mu bayobozi bakomeye mu mateka, ayobora ingabo z’Abamongoli mu kwigarurira ibice binini by’isi.
Ku gihe cye, Ubwami bw’Abamongoli bwari bunini kurusha ubundi bwose bwari bwarigeze kubaho, bukubiyemo Ubushinwa, Uburusiya, Uburasirazuba bwo hagati, Uburayi bw’Iburasirazuba n’ahandi.
Nubwo yamenyekanye nk’umunyagitugu w’umunyembaraga, yanasize umuryango mugari kubera umubare munini w’abana yabyaye, kimwe n’abana b’abasirikare be bagiye bavukira mu bihugu batsinze nature.com.
Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bo mu bice bitandukanye by’isi bwagaragaje ko 0.5% by’abagabo bose ku isi bafite utunyangingo twihariye (Y chromosome) dufitanye isano na Genghis Khan. Ibi bivuze ko abarenga miliyoni 16 bashobora kuba bakomoka kuri we.
Nubwo hashize imyaka irenga 800 Genghis Khan apfuye, amaraso ye aracyariho mu bantu batari bake. Ese nawe ushobora kuba ukomoka kuri uyu mutegetsi wari ufite ububasha budasanzwe?
Genghis Khan yabaye umwe mu bantu bategetse umuryango mugari kurusha abandi bose mu mateka, kandi hari impamvu nyinshi zisobanura uko yabashije kugira abana benshi.
1. Imbaraga n’ubutware bwe nk’Umwami. Nk’umutegetsi w’Ubwami bw’Abamongoli, Genghis Khan yari afite ububasha budasanzwe ku bagore bo mu bice yigaruriye.
Nyuma yo gutsinda ibihugu, akenshi yagiraga abagore b’ibwami baturuka mu miryango ikomeye y’aho yigaruriye. Ibi byatumaga ubutegetsi bwe burushaho gukomera, kandi bigafasha gukwirakwiza amaraso ye.
2. Umubare munini w’abagore yashatse. Byavuzwe ko Genghis Khan yari afite abagore benshi bemewe n’amategeko, ariko uretse abo, yaryamanaga n’abakobwa n’abagore benshi bo mu bwami bwe, cyane cyane abo mu miryango y’abo yatsinze mu ntambara.
3. Umuco w’Abamongoli wari ushingiye ku bagore. Mu gihe cye, umuco w’Abamongoli wasabaga ko umugore ashobora gutegekwa kubana n’umugabo ukomeye cyangwa umwami, cyane cyane iyo yari mu miryango yatsinzwe. Genghis Khan rero, nk’umutegetsi mukuru, yari afite uburenganzira bwuzuye bwo kugira abagore benshi.
4. Abana be bakomeje ubwo buryo bwe. Abahungu be nabo bakomeje uwo murage, bagira abagore benshi kandi babyara abana benshi, bituma utunyangingo twa Genghis Khan (Y chromosome) dukomeza gukwira hirya no hino mu Burayi, Aziya n’ahandi.
5. Ubushobozi bwe bwakomeje kugaragazwa n'intambara. Bitewe n’uko yigaruriye ibihugu byinshi, bamwe mu basirikare be nabo bagiye babyarana n’abagore b’aho batsinze, kandi bamwe muri bo bashoboraga kuba bari bafite amaraso ye, bityo bigatuma umuryango mugari we ukomeza gukwira.
Genghis Khan yabaye umuyobozi ukomeye cyane, kandi uburyo yagiye agira abagore benshi, byatumye asiga umurage mwiza ugera no muri iki gihe. Kubera ibi, ubushakashatsi bwagaragaje ko abantu barenga miliyoni 16 bashobora kuba bakomoka kuri we, bityo bikamugira umwe mu bantu bihariye ku isi.
Amateka ya Genghis Khan yagiye asigasirwa ni umurage wabatuye isi nabazagenda bavuka bazagenda bayasanga.
Genghis Khan yabaye umwe mu bantu bategetse umuryango mugari kurusha abandi bose mu mateka
Bamwe mu basirikare be nabo bagiye babyarana n’abagore b’aho batsinze
Nk’umutegetsi w’Ubwami bw’Abamongoli, Genghis Khan yari afite ububasha budasanzwe ku bagore bo mu bice yigaruriye bituma abarenga miliyoni 16 bashobora kuba bakomoka kuri we
Genghis Khan, wavutse mu kinyejana cya 12, yabaye umwe mu bayobozi bakomeye mu mateka aho yagiye yubakirwa ibishushanyo bitandukanye bigaragaza amateka ye
TANGA IGITECYEREZO