Carl Dean, umugabo wa Dolly Parton, yitabye Imana afite imyaka 82. Yari umugabo wihishe itangazamakuru ariko wagize uruhare mu buhanzi bwa Parton, cyane cyane mu ndirimbo Jolene.
Carl Dean, umugabo w'umuhanzikazi w'icyamamare mu njyana ya Country, Dolly Parton, yitabye Imana ku wa Mbere afite imyaka 82.
Nk’uko byatangajwe na Parton mu itangazo yashyize ku mbuga nkoranyambaga, Dean yaguye i Nashville, Tennessee, nyuma y’imyaka hafi 60 amaze ashinze urugo n’umuhanzikazi uzwi ku isi hose.
Carl Dean yahuye na Dolly Parton bwa mbere ubwo yari akigera i Nashville afite imyaka 18, ashaka kuba umuhanzi.
Uwo munsi, Parton yari agiye kumesa imyenda, maze bahurira hanze y’aho imashini zimesera. Mu byo yibuka ku mubonano wabo wa mbere, Parton yagize ati:
"Natunguwe kandi nishimiye ko mu gihe yanganirizaga, yarebaga mu maso yanjye (ikintu kitari gisanzwe kuri njye). Yagaragaje ko ashishikajwe no kumenya uwo ndi we n'ibyo nkunda."
Nyuma y’imyaka ibiri, ku wa 30 Gicurasi 1966, Carl Dean na Dolly Parton bashyingiranwe mu muhango wabereye i Ringgold, muri Leta ya Georgia.
Nubwo Parton yakomeje kwamamara mu muziki, Dean yahisemo kubaho ubuzima bwihishe, yibanda ku kazi ke ko gutunganya imihanda i Nashville.
Carl Dean yari umugabo wihishe cyane itangazamakuru, bituma bamwe batekereza ko atabaho koko. Mu 1984, Parton yarabivuze mu buryo bw’urwenya agira ati:
"Abantu benshi bavuga ko nta Carl Dean ubaho, ko ari umuntu natekerejeho kugira ngo abandi bantu batanyegera."
BBC news ivuga ko Nubwo atagaragaraga mu ruhame, Dean yagize uruhare rukomeye mu muzikii wa Dolly Parton, cyane cyane yatumye yandika indirimbo ye y’ikirangirire Jolene.
Iyi ndirimbo ivuga ku mukobwa wakoraga muri banki wagize urukundo rukomeye kuri Dean, ibintu Parton yavuze ko byabaye nk'urwenya hagati yabo.
"Yagize urukundo rukomeye ku mugabo wanjye," Parton yabibwiye BBC, yongeraho ati: "Yakundaga kujya muri iyo banki kuko yamwitagaho cyane.
Byabaye nk'urwenya hagati yacu ubwo navugaga nti, 'Sha, uramara igihe kinini muri banki. Sintekereza ko dufite amafaranga angana atyo.' Ni indirimbo y'ubusabane rwose, ariko yumvikana nk'ikintu kibi."
Mu itangazo rye, Parton yashimiye abantu bose bamufashije muri ibi bihe bikomeye, agira ati:
"Carl n'amaranye imyaka myinshi y'ibyishimo. Nta magambo ahagije yo gusobanura urukundo twasangiranye mu myaka irenga 60. Murakoze ku isengesho n'ubufasha bwanyu."
Carl Dean na Dolly Parton ntibigeze bagira abana. Nyakwigendera asize bashiki be na basaza be, Sandra na Donnie.
Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix
TANGA IGITECYEREZO