Umugabo w’imyaka 39 uba mu majyepfo ya Carolina muri Leta zunze ubumwe za Amerika yahanaguweho icyaha cyo kwiba banki zigera kuri 15, kuko arwaye indwara ya ‘Dyslexia’ imutera gukora ibikorwa bibi kandi we yumva ari gukora ibintu byiza.
Jerome Shakey
ni umunyamategeko wa Travis Walleye warezwe ashinjwa kwiba banki zigera kuri 15
mu gihe cy’amezi abiri gusa. Mu rukiko Jerome Shakey yagize ati:”Ubundi iyo
umuntu arwaye ‘Dylslexia isanzwe agira ikibazo cyo gusoma amagambo ahereye
iburyo ajya ibumoso, mu gihe abanda bahera ibumoso bajya iburyo, cyangwa
agacurkiranya imibare. Ariko uyu mukiriya wange arwaye ‘Moral Dyslexia’ ituma
akora ibikorwa bibi nyamara we we yumva nta kibi ari gukora.”
Shakey wanyuzagamo akendakurir, yakomeje ati:”Biteye agahinda. Travis iyo anyuze nko ku gapusi akagatera umugeri cyangwa agatwika restora, aba yumva ari gukora ibintu byiza.
Ku rundi ruhande aba yumva nko gufasha umukecuru kwambuka
umuhanda ari igikorwa kibi cyane. Ni umutwaro ukomeye cyane kubana nawe.”
Iyi nkuru
dukesha Weeklyworldnews.com ivuga ko byagoranye cyane ko Jerome Shakey yemeza
abacamanza ko bitewe n’izi mpamvu umukiriya we akwiye kurekurwa, dore ko
abahanga mu buvuzi bitaajwe bakavuga ko ibi ari ubwa mbere babyumvise ndetse
bagashidikanya ko byaba bitabaho.
Gusa umwe
mu batangabuhamya witwa Brenda Freed yagaragarije urukiko ko mbere y’uko Isaac
Newton abaho ntawari warigeze amenya cyangwa ngo avuge ibya rukuruzi y’is i(Gravity),
kandi bitavuze ko itabagaho.
Nk’uko
inkuru y’iki kinyamakuru ibivuga byarangiye byemejwe ko uyu mugabo arekurwa,
gusa hakaba hakiri gukorwa ubushakashatsi kuri ubu burwayi ku buryo
ubushinjacyaha bushobora kujurira.
TANGA IGITECYEREZO