RURA
Kigali

Malawi: Umugore yatemaguye umurima wose w’ibigori nyuma yo kuwufatiramo umugabo we amuca inyuma

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:6/03/2025 18:58
0


Muri Malawi, abaturage batangajwe n’inkuru y’umugore watemaguye umurima we wose w’ibigori nyuma yo gusangamo umugabo we ari kumuca inyuma n’ihabara rye.



Hari abavuga ko ibyo yakoze azabyicuza nyuma namara kwicwa n’inzara, kandi ko ibi ari ukonona, ni mu gihe abandi bavuga ko yabikoreshejwe n’agahinda kandi ko bamushyigikiye.

Inkuru dukesha ikinyamakuru The Zambian Observer ivuga ko ibi byabaye igihe umugore yari agiye mu masambu yabo gushaka imboga zo guteka, maze mu buryo butunguranye ubwo yageraga mu murima w’ibigori yasanzemo umugabo we ari kumuca inyuma hamwe n’inshoreke ye.

Icyababaje cyane uyu mugore ni uko amaze kubafatira mu cyuho, umugabo we yafashe inshoreke ye maze bakigendera nk’aho ntacyabaye bakamusiga wenyine mu murima afite agahinda. 

Bivugwa ko nyuma y’ibi byose kubera uburakari n’umujinya, umugore yahise afata umuhoro yari yitwaje maze agatangira gutemagura ibyo bigori.

Abatangabuhamya bavuga ko uyu mugore ibyo yakoze byose abikoreshejwe n’umujinya, bati “yatemaguraga ibigori nk’uri gutema umwanzi we, twagerageje kumubuza ariko ntiyatwumva.”

Uyu mugore yakomeje gutemagura ibigori kugeza igihe umurima wose awushyize hasi, nta kindi cyasigaye keretse ibigori nyine byangiritse. 

Ibi byateje urujijo n’impagaka nyinshi mu baturage aho bamwe bagaragaje ko bafitiye impuhwe uyu mugore bavuga ko ibi byose yabikoreshejwe n’amarangamutima y’akababaro nyuma yo guhemukirwa n’umugabo we yizeraga.

Ni mu gihe abandi bo bababajwe cyane n’iki gikorwa, bavuga ko bidakwiye ko umuntu atinyuka kwangiza imyaka yitwaje ngo ni uko bamuhemukiye.

Bagaragaje ko yagombaga kwihangana maze akabiganiraho n’umugabo we nyuma atarinze kwangiza ibihingwa byari kuzatunga umuryango mu bihe biri imbere, bamwe bavugaga ko azicuza nyuma inzara nimara kubica.

Kugeza ubu nta kintu Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze buratangaza kuri iki kibazo cyangwa se niba hari izindi nzira z’amategeko zizakurikizwa.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND