RURA
Kigali

U Burayi na Amerika mu mayirabiri ku ntambara ya Ukraine

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:6/03/2025 13:01
0


Kuri uyu wa Kane tariki 06 Werurwe 2025, abayobozi b'ibihugu bigize EU bateraniye i Bruxelles mu nama yihariye ku mutekano, baganira ku kongera ubushobozi bw'ingabo z'u Burayi no gushyigikira Ukraine nyuma y'uko Amerika ihagaritse inkunga yayiteraga.



Iyi nama yitabiriwe na Perezida wa Ukraine  Volodymyr Zelensky, iribanda ku biganiro ku kongera ubushobozi bw'ingabo z'u Burayi no gushaka uburyo bwo gushyigikira Ukraine mu gihe Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye guhagarika inkunga zose z'ubutasi zijya muri iki gihugu .

Mu gihe u Burayi bwitegura gufata ibyemezo bikomeye ku mutekano, Perezida Macron yavuze ko u Bufaransa bwiteguye kuganira ku gukoresha ingufu za kirimbuzi mu kurinda ibihugu bigize uyu mugabane nyuma y'uko Leta zunze ubumwe za Amerika zihagaritse gusangira amakuru y'ubutasi na Ukraine.

Ibi byatumye bamwe mu bayobozi b'u Burayi batakaza icyizere mu bufatanye bwabo na Amerika ku bijyanye n'umutekano.

Uretse ibyo, Komisiyo y'u Burayi yatangaje ko igamije gukusanya miliyari 800 z'amayero mu ngengo y'imari y'ingabo, hagamijwe kongera ubushobozi bw'ingabo.

Abayobozi bo mu bihugu nka Pologne na Lithuania bashimye iyi gahunda, bavuga ko ari intambwe ikomeye mu guhangana n'ibibazo by'umutekano.

Ariko kandi, hari abategetsi bamwe batavuga rumwe n'iyi gahunda. Minisitiri w'Intebe wa Slovakiya, Robert Fico, yavuze ko uburyo bwo gukoresha imbaraga mu gukemura amakimbirane atari bwo bwiza.

Nanone, Perezida wa Hungariya, Viktor Orban, yasabye ko Ukraine itavugwa mu byemezo bizafatwa muri iyi nama, ndetse avuga ko hari itandukaniro rikomeye hagati y'u Burayi n'Amerika ku bijyanye n'uburyo bwo kurangiza intambara muri Ukraine.

Mu gihe iyi nama ibera i Bruxelles, Umunyamabanga wa Leta ya Amerika ushinzwe ubutasi, John Healey, ari i Washington kuganira n'umuyobozi w'igisirikare cya Amerika, Pete Hegseth, ku cyemezo cyo guhagarika gusangira amakuru na Ukraine.

Ibiganiro byabo bigamije gushaka uko u Burayi n'Amerika bakomeza gukorana mu guhangana n'ibibazo by'umutekano.

Mu rwego rwo gushaka kumvikanisha ibitekerezo bitandukanye mbere y'inama, Perezida Macron yakiriye Viktor Orban i Paris ku wa Gatarye, tariki ya 5 Werurwe 2025, aho baganiriye ku buryo bwo gukomeza ubufatanye mu by'umutekano, ndetse no ku buryo bwo gukemura ibibazo biri hagati y'u Burayi na Amerika.

Iyi nama yihariye y'Abakuru b'Ibihugu n'Abayobozi ba Guverinoma b'ibihugu bigize Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi iherereye i Bruxelles, ikaba igamije gufata ibyemezo byihutirwa ku mutekano w'uyu Mugabane cyane cyane mu gihe hari impinduka mu bufatanye bwabo n'Amerika nk'uko bitangazwa na Reuters.


Umwanditsi: Kubwayo Jean de la Croix






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND